00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda yagarutse ku bugwari bw’amadini ataragize uruhare mu guhosha Jenoside

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 June 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abanyamadini kugenzura inyigisho batanga niba zikubiyemo urukundo rwatuma abantu barushaho kubana neza bakirinda amacakubiri.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, mu gikorwa cyo kwibuka abakozi bane bahoze bakoreraga Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyitabiriye n’abanyamadini batandukanye basanzwe ari abanyamuryango bawo, imiryango y’abishwe n’inzego za Leta. Hatanzwe ubuhamya n’ibiganiro bitandukanye bigaragaza uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Banagaragaje uruhare ruziguye amadini yagize muri Jenoside kuko mbere yayo 95% by’Abanyarwanda bari abakirisitu, bikaba bitumvikana uburyo bahindukiye bakicana, ibitandukanye n’indangagaciro za Gikirisitu.

Mu ijambo rye, Antoine Cardinal Kambanda, ari na we muyobozi w’uyu Muryango, yavuze ko amadini yijanditse muri Jenoside nyamara yakabaye yarigishije urukundo icyo gihe.

Ati “Urwego rw’iyobokamana habayemo ubugwari twabyumvise mu kiganiro, habayemo kubererekera uwo mugambi ndetse na bamwe bakawushyigikira mu buryo bweruye. Birengangiza inshingano twasigiwe na Kirisitu zo gukundana no kwigisha urukundo. Imana ni urukundo, iyo umuntu yarubuze aba yabaye inyamaswa ntabwo aba akiri mu ishusho yayo.”

Yakomeje asaba abanyamadini b’iki gihe kwibanda ku butumwa bwigisha urukundo mu kubaka amahoro no kwirinda ko hari icyakongera gutera Jenoside.

Ati “Ndasaba abavandimwe duhuje ubu butumwa n’inshingano guhora twisuzuma ibyo twigisha, ibyo dukora tukareba niba byose byuje urukundo no kubaka amahoro mu bantu.”

Ibi yabihuje na Bizimana Christian wari uhagarariye Ibuka muri iki gikorwa, wavuze ko amadini yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo akwiye no kurugira mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Kimwe mu byatumye Jenoside ishoboka ni uko abihayimana bayumvise bakayikangurira n’abayoboke bayo. Bityo rero abanyamadini mufite akazi gakomeye kuko ingengabitekerezo ntiyaranduka mutabigizemo uruhare kuko ibyo muvuze turayoboka.”

Ku ruhande rw’imiryango ifite abayo bakorerega uyu muryango bishwe muri Jenoside, bavuze ko banezezwa no kuba hafatwa umwanya wo kwibuka ababo bazize uko baremwe.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu 1977. Mu ntego zawo harimo gusobanura Bibiliya, hibandwa ku zo Abakirisitu bakeneye birimo Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.

Bizimana Christian wari uhagarariye Ibuka muri iki gikorwa, yavuze ku buryo amadini yagize uruhare mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside
Hashyizwe indabo ku Rwibutso ruriho amazina y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bahoze bakorera uyu Muryango
Hafashwe umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko amadini atagize uruhare mu gukumira Jenoside nk'uko byari bikwiriye
Antoine Cardinal Kambanda yayoboye igikorwa cyo gucana urumuri rw'icyizere
Abanyamadini basabwe kwigisha urukundo

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .