00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Kambanda wagiye gushyingura Cardinal Monsengwo yakomoje ku mubano wa Kiliziya y’u Rwanda n’iya RDC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yitabiriye umuhango wo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro, Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya, wahoze ari Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Cardinal Laurent Monsengwo yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2021, aguye i Versailles mu Bufaransa aho yari arwariye. Yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga, i Kinshasa mu muhango wabimburiwe no kumusomera misa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Cardinal Kambanda yavuze ko kujya gutabara abavandimwe b’i Kinshasa byari ngombwa kuko yaba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ndetse n’iya RDC bisanzwe bifitanye umubano wihariye.

Cardinal Monsengwo niwe wabaye Cardinal wa mbere uhagarariye Akarere k’Ibiyaga Bigari kugeza ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru agasimburwa na Cardinal Fridolin Ambongo, kugeza igihe u Rwanda rwagiraga Cardinal wa mbere mu mwaka ushize.

Cardinal Kambanda ati “Byari ngombwa rero kujya kumuherekeza yari umuntu wagize amateka akomeye muri Kiliziya muri aka karere. Papa Francis yari yaramushyize mu kanama kamufasha kuvugurura imiyoborere ya Kiliziya muri iki gihe akaba ariwe wari uhagarariye Afurika muri ako kanama ka Papa.”

Ibihugu byombi kandi bihurira mu Nama yitwa ACEAC [Association des Conférences Episcopales de l’Afrique Centrale], isanzwe inafite icyicaro i Kinshasa.

Ati “Kiliziya Gatolika muri RDC dufitanye umubano kuko duhurira mu Nama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ihuza inama z’Abepisikopi b’u Rwanda, u Burundi na RDC.”

Yakomeje agira ati “Ni inama twunguranamo ibitekerezo kwiyogezabutumwa ikaba inafite utunama (Commission) dushamikiyeho nk’akanama k’ubutabera n’amahoro, Caritas, Umuryango n’izindi.”

Kuri ubu iyi nama iyoborwa na Musenyeri Marcel Madila, Archevêque wa Kananga muri RDC kuva mu 2019, ubwo yasimburaga Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepisikopi wa Kabgayi wari urangije manda ya kabiri.

Kiliziya y’u Rwanda n’iya RDC, zinahurira mu Nama y’Abepisikopi ku rwego rwa Afurika na Madagascar yitwa SCEAM (Symposium des Conférence Épiscopales de l’Afrique et de Madagascar). Cardinal Laurent Monsengwo akaba yarayiyoboye manda ebyiri kuva 1997 kugeza 2003.

Cardinal Kambanda kandi mu rugendo yagiriye i Kinshasa yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karega Vincent, amushimira uburyo Ambasade ayoboye ibanye neza na Kiliziya.

Cardinal Monsengwo yasomewe misa aragizwa Imana
Abihayimana baturutse hirya no hino bahuriye i Kinshasa mu muhango wo guherekeza Cardinal Monsengwo
Cardinal Monsengwo yasezeweho bwa nyuma ku wa 21 Nyakanga 2021, ni we wabaye Cardinal wa mbere mu Karere k'Ibiyaga Bigari
Cardinal Kambanda uri i Kinshasa kandi yanakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Vincent Karega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .