Capt Ndahiro Logan wari Umudepite azashyingurwa kuri iki Cyumweru

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Ugushyingo 2019 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yemeje ko nyakwigendera Capt Ndahiro Logan wari Umudepite, azaherekezwa mu cyubahiro kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019.

Ndahiro yahuye n’uburwayi bukomeye bwa cancer yo mu maraso, yitaba Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Inteko Ishinga Amategeko ivuga ko kuri iki Cyumweru, saa tanu za mu gitondo hazabaho gusezera kuri Ndahiro Logan mu Nteko Ishinga Amategeko, saa saba habe igitambo cya misa kuri Regina Pacis i Remera naho saa kumi habe umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo.

Rtd Capt Ndahiro Logan ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu wananditse igitabo cyiswe ‘Inzira y’Inzitane yo Kwibohora kw’Abanyarwanda’ kivuga ku mateka yarwo.

Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951, yize amashuri ye muri Uganda nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubuzima.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39, yigeze kubwira IGIHE ko impamvu yanditse iki gitabo ari ukugira ngo urubyiruko ndetse n’abandi bantu batandukanye basobanukirwe n’ibyaruranze.

Ndahiro yari asigaye ari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda izarangira mu 2023, aho ariwe wari mukuru mu myaka muri bose. Yari ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi abarizwamo.

Mu mirimo yakoze harimo kandi ko kuva mu 1994 kugera mu 2001, yari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 2002 – 2003 akorera Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubutabazi (International Rescue Committee) aho ariwe wari uhagarariye ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kurwanya agakoko ka Sida.

Yakoze kandi mu yindi miryango itegamyiye kuri leta harimo nka Global Fund no mu mushinga wari ugamije kwegereza ubuyobozi abaturage.

Abadepite bakoranye umunsi ku munsi na Ndahiro, barimo Rwaka Pierre Claver, Sheikh Musa Fazil Harerimana, Mutesi Anitha na Uwamariya Odette , bose babwiye IGIHE Ndahiro Logan yari umuyobozi buri muntu wese yafatiraho urugero rwiza rwo gukunda igihugu no kucyitangira.

Depite Ndahiro azashyingura kuri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .