Canal+ yongeye televiziyo zirindwi zo mu Rwanda mu mashene yayo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, yongeye televiziyo zirindwi zo mu Rwanda ku mashene yayo, bituma izigiye kugaragara mu bihugu 20 bya Afurika zo mu Rwanda zigera ku icyenda.

Televiziyo zo mu Rwanda zirimo BTN Tv, Isango Tv, Authentic Tv, Genesis Tv, KC2, Flash Tv na TV1 nizo zongewe ku mashene ya Canal+ ziyongera kuri Televiziyo y’Igihugu (RTV) na Tv10 zari zisanzweho.

Muri izo televiziyo nshya, enye zatangiye kugaragara naho izindi eshatu zirimo Authentic Tv, Flash Tv na Genesis Tv zizatangira kugaragara ku wa 4 Kamena 2020.

Kugaragara kuri Canal+ ishobora no kugera mu bihugu birenga 20 kubera ikoresha Satellite, bigiye kongera aho televiziyo zo mu Rwanda zigeza ibyo zitangaza.

Umuyobozi wa BTN Tv, Ahmed Pacifique, yabwiye IGIHE ko no ku bucuruzi bizagira akamaro.

Yagize ati “Ahantu tugera hariyongereye, kubera ko nkatwe twagaragaraga mu Rwanda no ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. None urumva ni ahantu hanini tugiye mu bihugu bishya nka 20, urumva Abanyarwanda bariyo bazajya babona uburyo badukurikira no ku bucuruzi bwacu bifite akamaro.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Tuyishime Alain, ushinzwe Ubucuruzi muri Canal + yavuze ko kugira ngo bongere umubare wa televiziyo zikoresha Ikinyarwanda muri shene zabo byaturutse ku byifuzo by’abakiliya n’ibiganiro bagiranye na ba nyirazo.

Uretse inyungu mu bucuruzi no kugera kure kuri izo televiziyo, Tuyishime avuga ko Abanyarwanda bazoroherwa no kuzireba kandi ibikorerwa mu Rwanda, umuco w’Abanyarwanda n’ibindi bikarushaho kumenyekana.

Ati “Abakiliya bagaragaje ko bifuza amashene yo mu Rwanda, ni inyungu ku gihugu, ni inyungu kuri Canal+. Ni inyungu ku gihugu kuko abantu bazabasha kureba ibikorerwa mu Rwanda, abacuruzi bazamamaza bigere kure.”

Canal+ itangaza ko ishyira imbere ibyifuzo by’abakiliya yanibukije abantu ko hari poromosiyo izarangira ku itariki 31 Gicurasi 2020 , itanga dekoderi ya HD ku bihumbi 10 Frw.

Televiziyo zo mu Rwanda zizajya zigaragara kuri bouquets za Canal+ zose zirimo iya Access igura 7500 Frw kandi uyifite akareba amashene agera ku 177.

Canal+ yamaze gushyiraho shene z’Icyongereza zigaragara mu Rwanda gusa; zirimo CN yibanda kuri Cartoon, TNT yibanda kuri filime za Hollywood, A+Kids Tv yigisha abana amasomo atandukanye arimo kubakundisha gusoma na Love Nature yibanda ku bidukikije.

Canal+ yongeye televiziyo zirindwi zo mu Rwanda mu mashene yayo
Tuyishime Alain ushinzwe Ubucuruzi muri Canal + yavuze ko kongera umubare wa televiziyo zikoresha Ikinyarwanda muri shene zabo byaturutse ku byifuzo by’abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .