00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yateguje filime nshya yahuriyemo Papa Sava, Bamenya na Dogiteri Nsabii

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 May 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ Rwanda yateguje filime nshya yiswe Shuwa Dilu yahuriyemo Papa Sava, Bamenya na Dogiteri Nsabii bamamaye muri sinema nyarwanda ndetse n’ikiganiro gishya kiswe ‘Secret Story’.

By’umwihariko iki kiganiro cy’amashusho (Reality Show) kizaba kiri mu bwoko bw’icyamamaye muri Afurika ‘Big Brother Naija’ aho kizatangira gutambuka tariki 15 Kamena 2024.

Muri uku kwezi kandi binyuze kuri shene ya Zacu TV yahariwe sinema nyarwanda, guhera tariki 17 Kamena 2024 hazatangira gutambuka filimi nshya y’uruhererekane ‘Shuwa Dilu’ yahuriyemo abakinnyi bakomeye aribo Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Benimana Ramadhan (Bamenya) ndetse na Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii).

Abakunzi b’imikino, ntabwo CANAL+ Rwanda yabibagiwe kuko muri uku kwezi bazakurikira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Borussia Dortmund tariki 1 Kamena 2024.

By’umwihariko, izanerekana imikino yose ya Copa America iteganyijwe gutangira tariki 21 Kamena kugeza 15 Nyakanga 2024.

Si ibyo gusa kuko CANAL+ Rwanda yashyizeho poromosiyo, aho ushobora kugura dekoderi ku bihumbi 5 Frw gusa, kongeraho andi yo gukora installation.

Ni mu gihe ku basanzwe ari abafatabuguzi ba CANAL+ Rwanda, ubu bari kugura ifatabuguzi basanganwe bakongezwa iminsi 30 bareba amashene yose ibizwi nka ‘Tout Canal’ cyangwa “Ubuki”.

Iyi poromosiyo izatangira tariki 30 Gicurasi izarangire kuya 7 Nyakanga 2024.

CANAL+ Rwanda yashyizeho poromosiyo zitandukanye muri Kamena 2024
Abakozi ba CANAL+ Rwanda basobanurira abanyamakuru gahunda zitandukanye ihishije abakiriya bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .