Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki 17 Ukwakira 2024 ku cyicaro cya Kepler College i Kinyinya.
Iyi mikoranire igamije gushyigikira abana b’abakobwa bari mu mikino ndetse no gufasha abanyeshuri kuzajya babona amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri CANAL+ nk’uko byagarutsweho n’abayobozi ku mpande zombi.
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yasobanuye iby’aya masezerano.
Yagize ati “Twasinyanye amasezerano y’uburyo bubiri, ubwa mbere ni ukuzajya duha abanyeshuri amahirwe yo kwimenyereza umwuga, icya kabiri ni ugushyigikira imikino mu bakobwa ndetse n’imyigire yabo. Ni muri urwo rwego twatanze buruse ku bakinnyi batanu ba Kepler WBBC.”
Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri siporo kuko aribwo izatera imbere.
Ati “Turashaka ko abikorera bashyigikira siporo y’u Rwanda kuko ni bwo izatera imbere. Turashimira CANAL+ ko yabashyigikiwe kuko aya mafaranga azajya mu kubishyurira amashuri ndetse n’ibindi nkenerwa.”
Yakomeje agira ati “Twizeye ko aba bakinnyi bazakomeza kuzamura urwego rwabo kuko twabahisemo tubona bafite ahazaza kandi ntekereza ko ubu bagiye kurushaho kuko bazajya bakina babohotse kuko babonye ubamenyera iby’ishuri.”
Gasherebuka Vicky usanzwe ukina muri Kepler WBBC akaba n’umwe mu bahawe iyi buruse, yavuze ko izabafasha gutera imbere mu mikinire yabo ndetse no mu masomo.
Ati “Iyi buruse twabonye izongera byinshi mu masomo yacu, twiga dushyizeho umwete no mu mikinire kuko tuzi ko inyuma yacu dushyigikiwe. Kepler mutwitege mu mwaka w’imikino utaha.”
Kepler WBBC ni ikipe nshya muri Basketball y’u Rwanda, gusa yagaragaje imbaraga zikomeye kuko mwaka wa yo wa mbere yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona ya 2024.
CANAL+ ni sosiyete icuruza amashusho imaze kuba ubukombe mu Rwanda aho izwi cyane mu mikino itandukanye, amakuru, filimi z’ubwoko bwose ndetse n’ibiganiro bitandukanye bikunzwe ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!