Canal+ yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda guhera mu 2012 binyuze ku mufatanyabikorwa wayo Telé 10, aho yabashaga gucuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo ariko nta cyicaro igira.
Nyuma y’aho aba bafatanyabikorwa bombi basuzumiye hamwe icyatuma barushaho kuzamura urwego rw’amajwi n’amashusho mu Rwanda bafashe umwanzuro wo gushyiraho Canal+ Rwanda.
Canal+ Rwanda yagiyeho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubucuruzi, kwagura ibijyanye na sinema no kwegereza Abanyarwanda amashene ya Canal+.
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko ku bufatanye na Telé10 bagiye gushyira imbaraga mu guteza imbere no kumenyekanisha u Rwanda ku Isi yose.
Ati “Tuje hano gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ndetse no guteza imbere ibijyanye n’amashusho mu Rwanda no kumenyekanisha iki gihugu mu mpande zose z’Isi.”
Ku ruhande rwa Telé 10 nayo yavuze ko yanyuzwe n’imikoranire yagiranye na Canal+ mu myaka ishize kandi yizeza ko bazakomeza gukorana neza.
Umuyobozi Mukuru wa Telé 10, Nyagahene Eugène, yavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho kandi ko bagiye gufatanya mu gukomeza kwegereza Abanyarwanda shene za Canal+ no kuzamura imyidagaduro.
Ati “Twagize ubufatanye bwiza kandi hari byinshi twagezeho nko kwegereza Abanyarwanda ibicuruzwa bya Canal+, kuri ubu ubufatanye burakomeje aho tuzafatanya mu kuzamura imyidagaduro mu Rwanda.”
Kugeza ubu Canal+ ikorera mu bihugu bigera kuri 20 muri Afurika ahanini bishingiye ku kuba ikoresha satellite.
Canal+ yafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu gihe muri uyu mwaka yongeye televiziyo 9 zo mu Rwanda mu zo abafatabuguzi bashobora kubona.
Televiziyo zo mu Rwanda ziboneka kuri Canal+ zirimo RTV, TV10, BTN TV, Isango TV, Authentic TV, Genesis TV, KC2, Flash TV na TV1.
Izi televiziyo zigaragara kuri bouquets za Canal+ zose zirimo iya Ikaze igura 5000 Frw ku kwezi kandi uyifite akareba amashene agera ku 188.
Canal+ yamaze gushyiraho shene z’Icyongereza zigaragara mu Rwanda gusa zirimo CN yibanda kuri Cartoon, TNT yibanda kuri filime za Hollywood, A+Kids Tv yigisha abana amasomo atandukanye arimo kubakundisha gusoma na Love Nature yibanda ku bidukikije.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!