00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ Rwanda yatanze amatungo magufi n’ibikoresho by‘isuku ku bagore bo mu Karere ka Ruhango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 April 2025 saa 03:52
Yasuwe :

Binyuze muri gahunda ya “CANAL+ Impact”, sosiyete ya CANAL+ Rwanda yatanze inkunga y’ihene n’ibikoresho by’isuku ku bagore bo mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango ku wa 28 Werurwe 2025.

Iki gikorwa cyakozwe na CANAL+ Rwanda cyongeye kugaragaza umuhate wo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwishakira ibisubizo birambye.

Binyuze mu gutanga amatungo magufi (ihene) n’ibikoresho by’isuku, abaturage bo mu Kagari ka Buhoro babonye amahirwe yo kwiteza imbere no kugira isuku ihagije, bikazagira uruhare mu mibereho myiza y’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Buhoro bwagaragaje ko iyi nkunga igiye gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bakiteza imbere. Bwongeyeho ko nk’agace kakiri inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, iyi nkunga izafasha abaturage gukemura iki kibazo.

Abahawe inkunga bashimiye CANAL+ Rwanda ikomeje gushyigikira abagore, ibafasha kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyakozwe mu kwezi hizihizwa Umunsi w’Abagore gishimangira ubufatanye bwa CANAL+ Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

CANAL+ Rwanda yeteye inkunga abagore bo mu Kagari ka Buhoro, mu Karere ka Ruhango
Abakozi ba CANAL+ Rwanda baganiriye n'abagore bo mu Kagari ka Buhoro
Ihene zorojwe abagore batuye mu Kagari ka Buhoro
Hatanzwe n'ibikoresho by’isuku
CANAL+ Rwanda yiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry'abatuye Akagari ka Buhoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .