Vivendi Group ni ikigo cyo mu Bufaransa gishamikiye kuri Bolloré Holdings. Gikora ibijyanye n’imyidagaduro, gifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, ikigo cy’itumanaho cya Havas, ikigo cy’imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.
Hamwe muho Vivendi ishora imari ni muri ibi bigo bizwi nka ‘Canal Olympia’ byerekanirwamo filimi bikanaberamo ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye. Kugeza ubu imaze kubitangiza mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Ukuboza 2020, cyuzuye nyuma y’uko umwaka ushize Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye na Vivendi Group amasezerano yo gushora imari mu mushinga uzwi nka Kigali Cultural Village (KCV) no kuwubyaza umusaruro.
Igice cyatashywe uyu munsi kigizwe n’inzu igezweho yo kwerekaniramo sinema ifite imyanya 300, ahantu hashobora kubera ibitaramo hanze hakwakira abantu 15,000, ahantu ho gufatira amafunguro n’ahagenewe imikino y’abana.
Uretse iki gice cyatashywe uyu munsi biteganyijwe ko kandi mu minsi iri imbere hazubakwa ikindi kizaba kigizwe na studio ya Universal, icyumba cy’imikino (Escape games) n’ahantu haba imikino ya Gameloft mu ikoranabuhanga, ibibuga by’abana, utubari, restaurant ndetse n’inzu ikomeye izaba itunganya umuziki n’amashusho arimo sinema n’ibiganiro bya televiziyo izwi nka Canal Factory.
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza, yavuze ko Canal Olympia Rebero igiye guha Abanyarwanda ahantu ho kwidagadurira ndetse ikaba n’igisubizo ku banyamahanga basuraga u Rwanda ariko bakabura aho bashobora kuruhukira.
Ati “Mu Rwanda twamenyekanye nk’ahantu twakira inama nyinshi kandi muzi ko ahantu twagiraga twakirira ibirori n’ibitaramo ni nka habiri cyangwa hatatu nko kuri Stade Amahoro, kuri Kigali Arena aho niho abantu benshi bazi, ubu rero hano Kigali Cultural Village hagiye kuba aha gatatu hazajya hakira ibikorwa bitandukanye kugira ngo dufashe ubukerarugendo bushingiye ku nama.”
Uretse kuba ari igisubizo ku Banyarwanda n’abarusura, Akaliza yemeza ko hazanafasha abahanzi mu nzego zitandukanye kubona aho bakorera ibikorwa byabo.
Ati “Hano turateganya ko umuhanzi Nyarwanda azahibonamo, nibaza ko icya mbere ni ukuba ufite ahantu, iyo umuhanzi atangiye kubona ahantu henshi ni nako abona amahitamo.”
Igice cya mbere cya Canal Olympia Rebero cyuzuye kizajya cyerekanirwamo filime zitandukanye kuva ku wa Kabiri kugera ku Cyumweru, mu gihe igice cyo hanze cyo kizajya gikoreshwa mu kwakira ibitaramo n’amamurikabikorwa atandukanye. Uzajya ushaka kureba filime azajya yishyura 3000 Frw, umwana atange 2000 Frw.
Iyi Canal Olympia Rebero ifite umwihariko w’uko ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire yizuba, bikazafasha mu kurengera ibidukikije kuko ikoresha ingufu zisubiramo.
Umuyobozi wa Canal Olympia ku Isi, Simon Minkowski, yavuze ko bahisemo u Rwanda nk’ahantu ho gushyira ibi bikorwa remezo kuko rufite umuco uri hagati y’uw’abakoresha Icyongereza n’Igifaransa kandi rukaba rworoshye kurugeramo.
Ati “U Rwanda ni igihugu cy’ingirakamaro kuri twe kiri hagati y’umuco w’abakoresha Igifaransa n’abakoresha Icyongereza kandi ni n’igihugu byoroshye kugeramo mu Karere, kuri twe ni ikimenyetso twagendeyeho duhitamo Kigali nk’ahantu ho gushyira ibi bikorwa.”
Canal Olympia Rebero ije isanga izindi Vivendi Group yubatse hirya no hino ku mugabane wa Afurika zirimo, iyo muri Benin, Burkina Faso, Senegal, Nigeria, Togo, Gabon, Guinea na Cameroun.
Umushinga mugari wa Kigali Cultural Village (KCV) uzakorerwa ku musozi wa Rebero uzaba ugizwe n’umudugudu urimo inyubako zakira ba mukerarugendo, uberamo ubucuruzi bugaragaza ibikorwa by’umuco Nyarwanda, ibibuga by’imyidagaduro, ubusitani bwiza burimo ibihangano bya kinyarwanda, amateka n’ibindi.
Ni umushinga wose hamwe uzubakwa ku butaka bwa hegitari 30.1, aho biteganywa ko uzatwara agera kuri miliyoni $40, ukazakorwa n’abashoramari batandukanye.





















Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!