00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Habaye imyigaragambyo yo kwamagana urupfu rwa Erixon Kabera warashwe na polisi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 November 2024 saa 10:32
Yasuwe :

Umuryango wa Erixon Kabera, inshuti na bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada bahuriye mu myigaragambyo yo kwamagana iyicwa ry’uyu mugabo warashwe na Polisi yo mu gace ka Hamilton.

Iyi myigaragambyo ni icyunamo kuri Erixon Kabera byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024.

Ni igikorwa cyaranzwe n’imbwirwaruhame zitandukanye zatangiwe muri Hamilton City Hall, ndetse gikomereza kuri station ya polisi yo mu gace ka Hamilton iherereye ku muhanda wa King William.

Umwe mu bavuze ijambo ni Ruth Rodney uyobora ihuriro ry’Abanya-Canada bafite inkomoko muri Afurika no mu birwa bya Caraïbes.

Ruth Rodney yagaragaje ko “umuntu waje muri Canada mu myaka 20 ashaka umutekano n’imibereho myiza, yikoreye ibikomere bya Jenoside (yakorewe Abatutsi) yasenye igihugu cye mu gihe yari ari ingimbi, ubuzima bwe budakwiriye kurangira gutyo.”

Abitabiriye iyi myigaragambyo, bumvikanaga mu mvugo igira iti “Ubutabera kuri Erixon”, “nta butabera, nta mahoro. Kandi dukeneye ibisubizo”.

Umuvandimwe wa Kabera witwa Yves Ikobe, yagize ati“Dukeneye ko umuvandimwe wacu ahabwa ubutabera kubera ko atari akwiriye ibintu nk’ibi. Ntabwo yari abikwiriye ku cyaba cyarabaye cyose.”

Kabera yishwe arashwe na polisi ya Hamilton ku wa 9 Ugushyingo 2024, nyuma yo guhururizwa n’umuturanyi we wavuze ko hari umugabo ufite imbunda mu gace batuyemo.

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Hamilton muri Canada ishinjwa kwica irashe Erixon Kabera, yemeye ko hari ibibazo byinshi bitarasubizwa ku iraswa ry’uyu mugabo, yihanganisha inshuti n’abavandimwe be.

Mu itangazo yashyize hanze yavuze ko “mu izina rya Polisi ya Hamilton, ndashaka kwihanganisha umuryango wa Erixon Kabera ndetse n’umuryango mugari w’Abanyarwanda. Ndabizi ko hari ibibazo byinshi bitasubijwe kandi nizeye ko Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) ruzabisubiza byose ku gihe kandi mu buryo bunyuze mu mucyo.”

Mu itangazo, SIU isanganywe inshingano zo gukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, yavuze ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, yongeraho ko “abapolisi babiri barashishije imbunda zabo” amasasu akamufata.

Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka k’uwo mugabo n’umupolisi, kubera amasasu”.

Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashishije imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.

Uretse Abanyarwanda bamaganye iri raswa rya Kabera, Abadepite babiri bo muri Canada, Matthew Green na Sarah Jama nabo bararwamaganye, bagaragaza ko hakenewe ukuri n’ubutabera ku rupfu rwe.

Mu itangazo aba badepite bashyize hanze, bavuze ko “Urupfu rwe rwatewe n’urugomo ku ruhande rwa Polisi. Twifatanyije n’umuryango gusaba ubutabera n’ukuri. Raporo yatanzwe na Polisi ya Hamilton igaragaza ko Erixon yarasanye na Polisi yamaze kunyomozwa n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Iperereza rya SIU.”

Mu gusubiza aba badepite, Umuyobozi wa Polisi ya Hamilton, yavuze ko “Nta gihe na kimwe Polisi ya Hamilton yigeze ishyira hanze amakuru ajyanye n’irasana. Amakuru yose yashyizwe hanze na SIU bigendanye n’iperereza riri gukorwa.”

Imyigaragambyo yo kwamagana iraswa rya Kabera yabereye mu gace ka Hamilton
Abafashe ijambo bose bamaganye iki gikorwa kigayitse cya Polisi yo mu gace ka Hamilton
Iyi myigaragambyo yakozwe mu ijoro ryo ku wa Kane
Abigaragambya bari bitwaje ibyaba bisabira ubutabera Kabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .