Kuva mu 2013, mu Mujyi wa Kigali hatangiye gushyirwa Camera zifashishwa mu gucunga umutekano. Zishyirwa ahantu hatandukanye ku mihanda n’ahahurira abantu benshi ku buryo zikurikirana amakuru y’ibiba umunota ku wundi.
Polisi isobanura ko ziyifasha mu gutahura ibyaha biba ntibibona. Zitahura kandi ibyabaga nijoro ntibimenyekane.
Zigenzurirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ndetse zagize uruhare mu gukumira ibyaha byakundaga kubera mu mihanda nk’ubujura n’ibindi.
Mu ngengo y’imari ya 2024/25, Leta yiyemeje kongera umubare w’izi camera, aho hazagurwa izindi, bigatwara miliyari 2,9 Frw.
Izi camera ziyongera ku zindi zisanzwe zikumira ibyaha n’amakosa yo mu muhanda. Zirimo iyitwa Speed Enforcement Camera, izwi nka Sophia. Zunganirwa n’izindi zitwa Trailer zishobora kwimurwa. Hari n’izindi nto zishobora kwimurwa n’Umupolisi (Mobile Camera)
Izindi ni izitwa Red Light Camera ziba muri feux rouge.
Mu 2020 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano ya Miliyoni z’amadorali n’ikigo cyitwa Eastern Ventures cyo muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, agamije gufasha kurushaho guteza imbere umutekano wo mu muhanda mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!