00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cabo Delgado: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yahuye na Gen Maj Ruvusha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 September 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda uruhare zagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 ubwo yahuriraga n’Umuyobozi mushya w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado, Gen Maj Emmy Ruvusha, mu Karere ka Pemba.

Mangrasse yanashimye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique mu gucyura abaturage bari barahunze imidugudu bari batuyemo muri Cabo Delgado.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi muri Cabo Delgado, mu gihe gito zirukana abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah mu birindiro bari bamaze imyaka ine bahashinze.

Nyuma yo gukura abarwanyi b’uyu mutwe mu birindiro bihoraho bari bafite muri iyi ntara, hakurikiyeho ibikorwa bihuriweho byo kubahiga mu mashyamba bahungiyemo.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Mangrasse na Gen Maj Ruvusha baganiriye ku ntambwe imaze guterwa muri ibi bikorwa.

Inkuru bifitanye isano: Kajugujugu ku rugamba, gusimbuza abasirikare, abagiye kuyobora Ingabo: Isura nshya i Cabo Delgado

Gen Maj Emmy Ruvusha yakiriye Admiral Mangrasse wa Mozambique
Abofisiye b'u Rwanda n'aba Mozambique basuzumye imigendekere y'ibikorwa byo kurwanya iterabwoba
Abofisiye b'ibihugu byombi bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .