00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cabo Delgado: RDF yivuganye 30 mu bagize umutwe w’iterabwoba, abandi bakwira imishwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique, biravugwa ko zatangiye guhashya inyeshyamba ziherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ngo muri iki Cyumweru zivuganye abarwanyi bayo 30 abandi bagakwira imishwaro.

Ingabo z’u Rwanda zigiye kumara icyumweru n’igice muri Mozambique, zatangiye guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu mu gihe nk’Ingabo z’Umuryango ugamije Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, aribwo ziri kururuka mu ndege zihagera.

Amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye akazi kazijyanye aho ku wa Kabiri zacanye umuriro ku mitwe yitwaje intwaro iri mu gace ka Afungi.

Bivugwa ko mu masaha y’igitondo, izi ngabo zerekeje mu gace ka Afungi mu gikorwa cyo kugenzura uko umutekano wifashe. Muri ako gace niho hari umushinga wo kubaka uruganda rutunganya gaz gusa warahagaze kubera ibikorwa by’inyeshyamba. Mu ishyamba rihari hafi bivugwa ko zahahuriye n’abarwanyi zigeze ahitwa Quionga.

Ibinyamakuru Mpuzamahanga byinshi, ibyo muri Afurika y’Epfo cyo kimwe n’ibyo muri Mozambique nibyo byatangaje aya makuru gusa ntacyo RDF irayatangazaho.

Quionga wayigereranya n’Umudugudu wo mu Karere ka Palma. Ukunze kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba kuko nko muri Gashyantare uyu mwaka, abo barwanyi bahiciye abaturage bane.

Icyo gihe abo barwanyi biraye mu nzu z’abaturage, barabasahura, banatwika inzu bari batuyemo zirimo n’inzu ikoreramo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Bivugwa ko mu mirwano yabaye ku wa Kabiri, abo barwanyi bahunze bagana hafi y’umupaka wa Mozambique na Tanzania gusa muri bo 30 bishwe na RDF. Kugeza mu masaha ya nyuma ya saa Sita, Ingabo z’u Rwanda zari zikiri kugenzura ako gace cyane cyane mu ishyamba riri Afungi.

Amakuru agera kuri IGIHE aturuka muri Mozambique ni uko mu mpera z’icyumweru gishize, Ingabo z’u Rwanda zari zikijya mu birindiro byazo hirya no hino mu Ntara ya Cabo Delgado gusa kugera ku wa Gatandatu “nta mwanzi zari zagahuye na we”. Ubu ziri mu birindiro mu bice bya Pemba na Mueda.

Ku rundi ruhande, ku wa Mbere w’iki cyumweru, imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero ku baturage b’abasivile mu Karere ka Muidumbe no mu tundi duce twitwa Nampanha na Mandava.

Bivugwa kandi ko ku wa Kabiri, Ingabo za Mozambique zarokoye umupilote utwara indege nto za gisivile wari warakoreye impanuka mu gace ka Mocímboa da Praia kabamo inyeshyamba kuva muri Kanama 2020.

Hagati aho, Ingabo za Afurika y’Epfo zatangiye kugera mu Ntara ya Cabo Delgado nka zimwe mu ngabo za SADC zishinzwe gutabara aho rukomeye. Iki gihugu ni kimwe mu byarwanyije ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique aho cyavugaga ko bwabayeho kitagishijwe inama.

Umutwe w’Ingabo udasanzwe wageze mu gace ka Pemba ku wa Mbere.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Batangiye koherezwayo ku wa 9 Nyakanga nyuma y’ibiganiro byatangiye muri Mata uyu mwaka ubwo Perezida Filipe Nyusi yagiriraga uruzinduko i Kigali.

Mu kwezi kwakurikiyeho, u Rwanda rwohereje itsinda ry’abasirikare 35 kugira ngo bajye kugenzura uko ibintu byifashe, ari na bo bavuyeyo amakuru batanze ashingirwaho mu koherezayo izo ngabo 1000.

Intara ya Cabo Delgado imaze igihe itarangwamo umutekano kubera imitwe y'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .