Amakuru dukesha ‘Club Mozambique’ avuga ko iki gikorwa cy’Ingabo z’u Rwanda cyakozwe ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi ibyihebe byahagaritse imodoka eshanu z’abagenzi mu karere ka Macomia, zavaga muri Mueda zerekeza Pemba, zishimuta abaturage bari bazirimo.
Umwe mu bashimuswe yabwiye itangazamakuru ko “Turenze Chai baraduhagaritse, badutegeka kuva mu modoka, ubundi batujyana mu mashyamba.”
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahise zimenya amakuru y’iki gikorwa cy’iterabwoba, zihutira gutabara.
Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko “batubwiraga ko bagiye kutwica. Turashimira Ingabo zacu n’iz’u Rwanda, zaje ziri mu modoka zidatoborwa n’abasasu, ubundi ibyihebe birahunga.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abaturage bari bashimuswe, ndetse n’umubare w’ibyihebe byaba byaraguye muri iki gikorwa cy’Ingabo z’u Rwanda.
Uku gushimuta abaturage kwabaye nyuma y’umunsi umwe n’ubundi ibi byihebe bisahuye ikamyo yari itwaye isima ndetse bikomeretsa abantu babiri barimo n’umushoferi.
Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah wa Jamaah.
Ubutumwa bw’ibanze bw’Ingabo z’u Rwanda ni ukurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kandi zisa n’izamaze kubigeraho, kuko ibice byose bya Cabo Delgado zigenzura byabohowe.
Mu Kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Rwivanga aherutse gutangaza ko kugeza ubu muri Mozambique amahoro yamaze kugaruka, nubwo hatabura udutero shuma.
Ati “Mozambique imeze neza cyane, tumaze gukora operasiyo za gisirikare zihagije, niba mwibuka umubare w’ingabo zacu wariyongereye, dufata ibice SADC yari irimo, ahantu hitwa Macomia, mbere twari dufite uturere tubiri twonyine twa Palma na Mocimboa da Praia, ariko Umuyobozi w’igihugu kubera icyizere yari adufitiye asaba ko tujya n’ahandi.”
Yakomeje avuga ko ibice SADC yari irimo byari bikirimo umwanzi, ku buryo byatanze akandi kazi ku Ngabo z’u Rwanda.
Ati “SAMIM (Ingabo zari mu butumwa bwa SADC) ivuye ahitwa Macomia umwanzi yari akiriyo, yari ahantu hitwa Katupa mu ishyamba rimeze nka Nyungwe, dukora operasiyo nyinshi turahamuvana, dukora n’izindi ku nkengero z’amazi, tugenda tumuvana mu birindiro bye. Ubu twavuga ko hatekanye, uretse utuntu duto tubaho natwo tugerageza gukemura umunsi ku munsi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!