Byiringiro yaciwe miliyoni 197 kubera kutagaragaza inkomoko y’umutungo afite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwatsinze Urubanza rwaburanagamo na Appolinaire Byiringiro wahoze ari ushinzwe ubutegetsi n’imari (administrateur) mu bitaro bya Kibuye, akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo kutabasha gusobanura inkomoko y’imitungo afite.

Umuvunyi yagaragaje ko Appolinaire Byiringiro, ubwo yayoboraga Ibitaro bya Kibuye hagaragaye imicungire mibi y’umutungo wa Leta mu Bitaro, bituma Urwego rw’Umuvunyi rutangira kumukurikirana kugira ngo asobanure inkomoko y’imitungo atunze ugereranyije n’ibyo yinjiza.

Ku wa 07 Ugushyingo 2019 Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwamuhamije icyaha mu bujurire, nk’uko n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamuhamije icyaha mu iburanisha ry’urubanza ku rwego rwa mbere., nkuko biri mu itangazo Urwego rw’Umuvunyi rwageneye abanyamakuru.

Byiringiro yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 197,149,420Frw. Urukiko kandi rwategetse ko inzu ebyiri atabasha gusobanura inkomoko yazo zitezwa cyamunara amafaranga agashyirwa mu isanduku ya Leta.
Izo nzu ebyiri, imwe iherereye mu mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Kibagabaga, naho indi iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Ruli.

Appolinaire Byiringiro yaburanaga adafunze.

Urwego rw’umuvunyi rufite inshingano ko abayobozi bagaragaza imitungo yabo ndetse bakagaragaza n’inkomoko yayo.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi aherutse kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko ko mu mwaka wa 2018/2019, hagenzuwe imitungo y’abantu 1,645, aho babiri ari bo batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, dosiye zabo zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Murekezi yavuze ko mu kugenzura imitungo y’abayobozi batandukanye, hari n’aho basanze bamwe muri aba bayandika ku bana babo, ku buryo hari n’uwayanditse ku mwana we w’imyaka itanu mu buryo bwo kujijisha.

Ku wa 07 Ugushyingo 2019 Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwahamije Byiringiro icyaha cyo kutabasha kugaragaza inkomoko y'umutungo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .