Byinshi ku mishinga yahesheje Abanyarwandakazi babiri ibihumbi $165 mu bihembo bya Jack Ma

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Kwizera Christella na Kagirimpundu Kevine, begukanye ibihumbi 165 by’amadolari, asaga miliyoni 150 Frw, mu bihembo byo kuzamura ba rwiyemezamirimo bato bo muri Afurika byatangijwe n’umuherwe Jack Ma, washinze Ikigo Alibaba Group.

Kagirimpundu Kevine afite Ikigo UZURI K&Y Rwanda gikora inkweto yegukanye ibihumbi 65 by’amadolari naho Kwizera afite Ikigo Water Access Rwanda gitunganya amazi yegukana ibihumbi 100 by’amadolari ndetse aba uwa gatatu muri ba rwiyemezamirimo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma.

Ibihembo bahawe biri muri gahunda izwi nka Africa Netpreneur Prize Initiative, ANPI, byatangiwe muri Accra International Conference Centre muri Ghana, ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.

Byatangijwe na Jack Ma Foundation, bikazagenda bitangwa mu marushanwa ngarukamwaka azamara imyaka icumi, afite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika.

Water Access Rwanda

Ikigo Water Access Rwanda kimaze imyaka itanu kikaba cyarashinzwe na Christella Kwizera w’imyaka 25. Uyu mushinga wo gusukura amazi akayageza ku miryango itayagira, yawutangije nyuma yo gusoza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye na ‘Mechanical Engeneering’.

Kwizera ati “Byatewe n’ikibazo nabonye cyarimo kuba mu Karere ka Bugesera na Ngoma aho abantu nta yandi mazi bari bafite uretse ay’ibiyaga kandi birimo ingona.”

“Icyo gihe nari ndi ku ishuri muri Amerika sinibonye nk’umwana ahubwo nabonye ko nanjye nshobora kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo ngenda ndeba abaterankunga muri Amerika bampa amafaranga ndaza ncukura amariba nyuma havamo ubucuruzi kugeza uyu munsi.”

Aya mazi agezwa ku baturage hifashishijwe ahantu hasanzwe amasoko; iyo bamaze gucukura bakayageraho, bifashisha imiyoboro bacomeka ku ipombo ifasha kuzamura ayo mazi, kugira ngo agere ku bantu.

Kwizera aheruka kubwira itangazamakuru ko Water Access Rwanda, ikorera mu turere dukunze guhura n’ikibazo cy’amazi nko mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Rusizi, ibi bikaba bimufasha kwinjiza miliyoni 280 Frw ku mwaka.

Ati “Tumaze gucukura amariba asaga 80, tumaze kugeza amazi mu ngo z’abaturage 6,400, abashaka amazi yo kuhira nabo turabafasha ndetse n’inganda zimwe na zimwe ziratwifashisha”.

Ubwo yari amaze guhabwa ibihumbi $100 ni ukuvuga asaga gato miliyoni 91 Frw, Kwizera yavuze ko iki gihembo ari icy’abantu 63 akorana na bo, kandi bazagikoresha mu kugeza iki kigo ku rundi rwego.

Amazi ya Water Access Rwanda agurishwa amafaranga 20 ku ijerekani bikaba byaratanze umusanzu mu guhangira imirimo urubyiruko kuko kugeza ubu akoresha abagera kuri 68, ndetse abakiriya 67 612 bakaba babona amazi ku mavomero 86.

Kwizera kandi mu 2017 yabaye umwe mu bantu 12 batsindiye igihembo cy’umwaka mu irushanwa rya ba rwiyemezamirimo bo ku Mugabane wa Afurika, ritegurwa na BMCE BANK yo muri Maroc. Icyo gihe yatsindiye ibihumbi $50 asaga miliyoni 43 Frw, mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo bahanze udushya.

UZURI K&Y

Mu 2012, Shimwe Ysolde na Kagirimpundu Kevine bigaga “Creative Designs” mu yahoze ari KIST, batangije umurimo wo guhanga imideli yiganjemo iya Kinyafurika n’inkweto.

Kevine na Ysolde bahamya ko batangiriye ku busa kuko nta mafaranga cyangwa igishoro bari bafite. Iyi nzu ikora inkweto n’amasakoshi y’abagore bayigezeho bivuye mu kugira ubushake, ishyaka n’umurava.

Ysolde Shimwe yabisobanuye agira ati “Igitekerezo twakigize tukiri abanyeshuri ariko ntibyaduca intege nubwo twabonaga bigoye. Twatangiye gushakisha abatayeri tukababwira ibitekerezo byacu bamwe bakatwumva abandi ntibatwumve ariko tugakomeza gukora cyane”

“Ntibyari byoroshye kubifatanya n’ishuri ariko kuko twari babiri twahuzaga imbaraga zacu muri byose bidufasha kugera aho tugeza ubu”.

Kompanyi yabo bise UZURI K&Y izwi ku rwego rw’igihugu kuko bayandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) muri Kamena 2013.

Mu 2017, Uzuri yashimiwe na RDB muri ba rwiyemezamirimo 10 b’Indashyikirwa mu byiciro by’ishoramari bitandukanye bagize uruhare runini mu iterambere ry’ishoramari mu Rwanda no mu mahanga.

Icyo gihe begukanye igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Kuri ubu Uzuri ikoresha ndetse igahugura abantu barenga 750.

Zimwe mu nkweto zikorwa na UZURI K&Y
Ibyishimo ni byose ku baturage bagejejweho amazi meza na Water Access Rwanda
Christella Kwizera avuga ko bamaze kugira amariba 86 hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza