Niyonizeye Abdulrahman wari umaze igihe gito atangije ikoranabuhanga rya ‘Smart Class’ rifasha abana gusubiramo amasomo ubwo Covid-19 yadukaga, urubuga rwe rwatanze umusanzu mu gufasha abana kwiga ndetse rubasha kuba ikigo gitanga akazi no ku bandi.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Niyonizeye yagarutse ku buryo yashinze ‘Smart Class’ aho imaze kumugeza n’abo ifasha kuri ubu haba abanyeshuri bayigiraho ndetse n’abo yahaye akazi.
Niyonizeye yuvuze ko yashinze ‘Smart Class’ agamije gukuraho imbogamizi zijyanye no gusubiramo amasomo abanyeshuri bamwe bahura na zo ndetse na we yanyuzemo.
Ati “Nize mu bigo bitandukanye mbona ko ari ingenzi cyane ko abanyeshuri bafatirana amahirwe ari ku bindi bigo kandi batabasha kuhagera. Impamvu ni uko ibigo bitanganya ubushobozi nko mu bikorwaremezo nka laboratwari za siyansi n’abarimu beza. Twiga twebwe byaratugoraga bituma ntetekereje ikintu cyatuma abana bari mu bigo bitandukanye babasha kwigira hamwe bagasangira bya byiza biri mu bigo bitandukanye”.
Yavuze ko igitekerezo yakigize akiga mu mashuri yisumbuye ariko kigenda gikura kugeza mu 2018 ubwo yaganirizaga bagenzi be bafatanya kubaka urubuga ibyo byakorerwaho banakorera igerageza mu bigo bitandukanye noneho mu 2019 uru buga bararutangiza.
Niyonizeye kandi yasobanuye ko uburyo akora bica mu gusinyana amasezerano n’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi ku giti cyabo bashaka ko abana bazajya bafashwa gusubiramo amasomo.
Iyo ikigo cyangwa umubyeyi bamaze kumvikana ibijyanye n’uko umwana azigira kuri ‘Smart Class’ hakurikiraho uburyo bwo kwiyandikishaho ku buryo abana babasha kwinjira mu urwo rubuga bagakurikira amasomo.
Gusubiramo amasomo biba hagati ya saa 6:00’ na saa 9:00’ z’umugoroba abanyeshuri basoje amasomo asanzwe yo mu ishuri.
Amasomo atangwa hifashishijwe integanyanyigisho y’inzego z’uburezi aho abiga mu mwaka umwe w’amashuri bagenda biga ukwabo isomo runaka kugira ngo bajyane.
Niyonizeye avuga ko kimwe mu byamuteye imbaraga ari igihembo yatsindiye mu marsuhanwa ya ‘Youth Connect Awards’ agahabwa agera kuri miliyoni 20 Frw bituma abasha kwagura ‘Smart Class’ ibasha kwaguka ikuba inshuro zirenga ebyiri abanyeshuri bayigiragaho aha akazi abandi bakozi harimo n’abarimu bagera kuri 40 bafasha mu gutanga ayo masomo.
Avuga ko kuri ubu afasha abanyeshuri barenga 16 000 gusubiramo amasomomo biga mu bigo 23 harimo ibya Leta n’iby’abikorere ndetse n’abandi bandikishwa n’ababyeyi biga bataha bakigira mu rugo.
Noyonizeye yagiriye inama urubyiruko bagenzi be yo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kuko ari rimwe mu nzego zirimo amahirwe menshi kandi na Leta ikaba yarashoye mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye na ryo.
Yabasabye ariko gushirika ubute mu rugendo rwo kwikorera kuko kuba rwiyemezamirimo bishoboka iyo umuntu abashije kwiyemeza gukora agahangana n’ibimuca intege cyane mu ntangiriro.
Reba ikiganiro kirambuye twagiranye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!