Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga wa Leta, ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin), Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyerekezo 2050 kizasimbura 2020 cyatangijwe na Perezida Paul Kagame, mu mwaka wa 2000.
Dr Ndagijimana yavuze kandi ko nyuma y’aho Perezida wa Repubulika atangarije icyerekezo 2050, ari bwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangiye gutegura ibizaba bikubiye muri icyo cyerekezo gishya, akaba ari yo mpamvu kuri ubu atahita atangaza intumbero zacyo.
Ati "Akazi karatangiye nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abitangaza, hano muri Minecofin ubu twatangiye kubikoraho, ariko nibwo bigitangira, bizafata nk’umwaka wose, ni ukuvuga ko mu nama y’Umushyikirano utaha hari aho tuzaba tugeze. Nibwo tugitangira rero ntawavuga ngo hakubiyemo ibi n’ibi."
Yanongeyeho ko intego zizaba zikubiye mu cyerekezo 2050 zizashimangira zinasigasire ibyagezweho mu cyerekezo 2020 mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, uburezi, ukwihaza kw’igihugu n’ibindi.
Icyerekezo 2050 kizaba gikubiyemo ingamba n’intego nshya kandi zisumbuyeho kurusha izo muri 2020, ndetse hazaniyongeramo Intego z’Iterambere Rirambye (SDGS) zemejwe mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeli 2015.
Yagize ati "Urumva ni igihe kirekire. Imyaka 30 irenze ku yo twari dufite 20, ni ukuvuga ko noneho tugomba kwiha intego zihanitse kurushaho.”
Dr Ndagijimana yavuze ko hari n’igihe kizagera Minecofin igategura ibiganiro bigari, abantu batandukanye bagatanga ibitekerezo kuri iki cyerekezo gishya cya 2050.

Perezida Kagame ku cyerekezo 2050
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama y’umushyikirano, tariki ya 22 Ukuboza 2015, yavuze ko intego z’icyerekezo 2020 ziri kugenda neza kandi ko kigiye kurangira. Yanongeyeho ko hari byinshi bimaze gukorwa kandi bigaragara.
Ati” Icyo navuga ni uko ibimaze kugerwaho ari urugero rw’ibishobora kugerwaho, ni ukuvuga rero ko mu gihe tugenda neza mu cyerekezo cya mbere twihaye cya 2020, turi hafi kugera aho ngaho! Tumaze kugenda urugendo rutari rugufi. Ku cyerekezo 2050 ubwo nabyo ni ukuvuga ko bishoboka twubakiye ku bimaze kugerwaho.’’

Intego z’icyerekezo 2020 ziri kugenda neza
Dr Ndagijimana yabwiye IGIHE ko nubwo hakibura imyaka ine kugira ngo icyerekezo 2020 kirangire, intego zacyo ziri gushyirwa neza mu bikorwa, harimo n’Intego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi (MDGs) zari zigikubiyemo, bityo hakaba hari icyizere cy’uko nyuma y’imyaka ine u Rwanda ruzaba rwageze ku byo rwiyemeje.
Icyerekezo 2020 cyatangijwe na Perezida Paul Kagame, kigamije kugira u Rwanda igihugu gifite ubukungu buri hagati, kugabanya ubukene, ibibazo by’ubuzima, gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi.
Mu kurwanya ubukene, Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo nka VUP, Ubudehe, Gira Inka Munyarwanda, n’izindi.
Ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, Leta y’u Rwanda yashyizeho ubwisungane mu kwivuza,(Mutuelle de Santé), bufasha buri muturage kwivuza ku buryo bworoshye.
Tariki ya 7 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ku birebana n’uburezi bw’ibanze kuri bose, u Rwanda rwateye intambwe ifatika kubera ko 96,6% by’abana bari mu mashuri; ndetse Leta ikaba yarateye intambwe ndende mu guhangana n’ikibazo cy’abana bikura mu mashuri.
Ku ihame ry’uburinganire, u Rwanda rwabigezeho kuko intego kwari ukugira 30% by’abagore mu nzego zifata ibyemezo.
Ku bana bapfa batarageza imyaka itanu, mu mwaka wa 2000, ku bana 1000 hapfaga 196 mu gihe intego za MDGs byari ukubagabanya kugeza kuri 50,1%, ibi u Rwanda rukaba rwarabigezeho muri 2014.

Kwizigamira mu baturage
Abanyarwanda bakuze bangana na 42% bafite konti muri banki, kandi abangana na miliyoni 1.6 bafunguje konti muri Koperative zo kuzigama no kuguriza “Umurenge SACCO” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku iterambere rirambye mu mpera z’umwaka ushize.
Kugira ngo icyerekezo 2020 kigerweho, u Rwanda rwacyubakiye ku nkingi esheshatu, zirimo imiyoborere myiza kandi itajegajega, kongera abaturage ubumenyi buzabafasha gutera imbere, guteza imbere urwego rw’abikorera, ibikorwa remezo bijyanye n’igihe, ubuhinzi ndetse n’ubworozi bya kijyambere. Ibi bigakorwa hagamijwe ku kuba u Rwanda rwaba intangarugero mu Karere ndetse no mu Isi muri rusange.





TANGA IGITEKEREZO