00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bye Bye agahimbazamusyi ka mwarimu!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 09:24
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko mu mashuri yisumbuye ya leta n’akorana na yo ku bw’amasezerano, abanyeshuri biga bacumbikiwe amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85 Frw ku gihembwe.

Ni amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, agamije guca ubusumbane mu mafaranga ababyeyi bishyuriraga abana hirya no hino mu Rwanda bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro macye yasabwaga kwishyura ’akayabo.’

Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.

Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe. Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.

Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.

Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w’amafaranga atarenze 9000 Frw atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje.

Agahimbazamusyi ka mwarimu, 30% muri TVET byakuweho

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi isohoye amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta n’akorana na yo ku bw’amasezerano, hari ibibazo byinshi bikomeje kwibazwa.

Minisiteri y’uburezi yasobanuye ko agahimbazamusyi ka mwarimu kakuweho ndetse n’abasanzwe biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) bishyuraga havuyeho 30% by’amafaranga y’ishuri, bikaba byakuweho.

Ibisubizo by’ibibazo benshi bibaza

- Ese agahimbazamusyi ka mwarimu kavuyeho cyangwa gashobora kubarirwa mu mafaranaga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) agaragara mu mabwiriza?

Agahimbazamusyi kavuyeho kubera ko ibigenerwa mwarimu nabyo byiyongereye. Icyakora hagize aho bigaragara ko ari ngombwa bishobora kubarirwa muri ya mafaranga atarenga ibihumbi birindwi (7,000 Frw), byemejwe n’Inteko rusange y’ababyeyi ariko hatirengagijwe ibindi bikoresho nkenerwa ku ishuri cyane cyane iby’isuku y’ishuri.

- Ese ko hari abiga mu mashuri nderabarezi (TTCs) bishyuraga 50% by’amafaranga y’ishuri ubu yavuyeho cyangwa tuzajya twishyura 50% by’amafaranga yatangajwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi?

Kubera umwihariko w’amashuri nderabarezi (TTCs), umusanzu uzajya wakwa umubyeyi uzaba ari 50% by’amafaranga y’ishuri nkuko byemejwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

- Hari abasanzwe biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) bishyuraga havuyeho 30% by’amafaranga y’ishuri, ese bizagenda bite kuri bo?

Ibwiriza ryo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro hakuwemo 30% ryavuyeho. Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) nayo azakurikiza amabwiriza mashya agaragaza umusanzu w’ababyeyi.

- Ese umusanzu wo gufatira ifunguro ku ishuri mu mashuri y’incuke n’abanza ni amafaranga magana cyenda mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) ku gihembwe?

Yego, umusanzu w’umubyeyi mu burezi bw’umunyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza ni amafaranga magana cyenda na mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) gusa ku gihembwe. Kuri uyu musanzu haziyongeraho uruhare rwa Leta rungana n’amafaranga ibihumbi umunani magana arindwi na mirongo irindwi n’atanu (8,775 Frw) ku gihembwe kuri buri munyeshuri.

- Ese amafaranga y’inyubako yasabwaga ababyeyi buri gihembwe n’ibigo by’amashuri nayo azakomeza gutangwa?

Kubaka no gusana ibigo by’amashuri ni inshingano za Leta n’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano. Amashuri yari yaratangiye imishinga yo kubaka ku bufatanye n’ababyeyi agomba kwihutira kubimenyesha Minisiteri y’Uburezi binyujijwe ku buyobozi bw’akarere iryo shuri riherereyemo.

- Ese ku rutonde rw’ibikoresho umunyeshuri yitwaza ko tutabonyeho umwenda wo muri Laboratwari cyangwa ihuguriro (Workshop), ni ikigo kiwishakira cyangwa umunyeshuri azawitwaza?

Umwambaro w’umukorongiro ukoreshwa mu ihuguriro (Workshop) na Laboratwari (Bitewe n’ishami umunyeshuri yigamo) ubarirwa mu bikoresho bitangwa n’umubyeyi.

- Ibikoresho by’isuku bivugwa ni ibihe?

Ibikoresho by’isuku bivugwa mu mabwiriza ni ibijyanye n’isuku bwite y’umunyeshuri.

- Ese matora ikodeshwa n’uwuhe munyeshuri?

Matora ikodeshwa n’umunyeshuri mushya ku bigo by’amashuri bisanzwe bifite matora zikodeshwa. Ikiguzi ntikigomba kurenga ibihumbi icyenda (9,000 Frw) ku munyeshuri, yishyurwa rimwe mu myaka itatu (3).

- Hari ibigo biri gutanga inyandiko y’ibisabwa umunyeshuri iriho amafaranga anyuranye n’ibikubiye mu mabwiriza basaba menshi ku bikoresho nk’amakarita y’ishuri n’imyitwarire. Minisiteri yiteguye kubikemura gute?

Itsinda ry’abagenzuzi rya Minisiteri y’Uburezi riri kugenzura uko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa. Aho bizagaragara ko hari abari kurenga kuri aya mabwiriza bazahanwa.

- Ese umubyeyi agomba gutanga amafaranga yo kwiyandikisha (Registration)?

Oya. Nta mubyeyi ugomba gusabwa amafaranga yo kwandikisha umunyeshuri haba mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

- Ese umusanzu wa Ejo Heza wishyurirwa ku ishuri?

Umusanzu wa Ejo Heza ntabwo wishyurirwa ku ishuri. Ariko ubukangurambaga bwo gutanga umusanzu wa Ejo Heza bushobora gukorerwa ku ishuri.

- Ese ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri mbere y’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi asohoka, bizagenda gute?

Abari baramaze kwishyura amafaranga mbere y’uko aya mabwiriza atangazwa, bazayaheraho mu bihembwe bikurikiyeho.

- Ese aya mabwiriza areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri yigenga?

Yego. Aya mabwiriza areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri yigenga.

- Hari ibikoresho byinshi bisabwa mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kandi ntabwo bigaragara ku rutonde ruri mu mabwiriza. Ese ikigo kizajya kibyishakira?

Ibikoresho bindi bikenewe kandi bitagaragara ku rutonde bizajya bitangwa na Leta ibinyujije mu mafaranga y’iterambere ry’ishuri n’ibindi ishuri rikenera (Capitation grant); Leta itanga kandi ibikoresho bishira (Consumables) bikoreshwa mu ihuguriro (workshop) n’ibindi bikoresho bizaba bikenewe (Equipment).

- Ese ishuri risaba umusanzu uri munsi y’uvugwa mu mabwiriza mashya, hanyuma rikaza kuwuzamura rikawugeza ku musanzu uvugwa mu mabwiriza riba rinyuranyije nayo?

Amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi avugwa mu mabwiriza ni ntarengwa. Amashuri yatangaga umusanzu uri munsi y’umusanzu ntarengwa uvugwa mu mabwiriza, ashishikarizwa kutawuzamura, keretse byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi.

- Ese amashuri afite abana bafite ubumuga yaka umusanzu ungana n’uri mu mabwiriza?

Yego. Ariko amashuri azagaragaza imbogamizi zihariye, asabwa kubigeza kuri Minisiteri y’Uburezi.

- Ese amafaranga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) avugwa mu mabwiriza asabwa mu nyandiko nshya y’ibikoresho bisabwa ababyeyi? Ese aya mafaranga azanasabwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza?

Amafaranga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) asabwa gusa ari uko yemejwe n’Inteko rusange y’Ababyeyi. Aya mafaranga ntasabwa abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abanza.

-Ese amafaranga y’ubwishingizi bw’impanuka (Accident Insurance) yakwaga ababyeyi, azakomeza gusabwa?

Amafaranga y’ubwishingizi nayo agaragara ku rutonde ruri mu mabwiriza, bityo asabwa ababyeyi.

-Ese amafaranga yo guhemba abandi bakozi bo mu kigo cy’ishuri asabwa ababyeyi cyangwa ni ikigo kibihembera?

Amafaranga yo guhemba abandi bakozi bo mu kigo cy’ishuri abarirwa mu mafaranga agenewe iterambere ry’ishuri (Capitation grant), ntabwo asabwa ababyeyi.

Agahimbazamusyi ka mwarimu kakuweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .