00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byatwaraga imyaka 120 ngo umuntu abuhabwe : Inkomoko n’inzira yo gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 August 2024 saa 05:15
Yasuwe :

Muri Kanama 2023 Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwagaragaje ko u Rwanda rwatanze ubwenegihugu ku bantu bagera ku 182 bavuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Bamwe babifashe gutyo gusa bakumva ko ari ibintu bisanzwe, ariko ni umuhango utari uwa vuba ndetse ufite igisobanuro gikomeye cyane.

Impamvu yo gukomera ni uko umunyamahanga washakaga ubwenegihugu bw’u Rwanda mu myaka yo hambere, yagombaga kumara imyaka 120, ategereje ko abuhabwa.

Kuva kera u Rwanda rwabaga rufite ibihugu birukikije n’iby’iyo gitereye inkingi. Icyo gihe byari ibihugu byose bitari mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

U Rwanda rwahoze rufite ubundi butaka bwari bugizwe n’ibihugu 29 birukikije mbere y’uko ruba u Rwanda dufite uyu munsi.

Inzobere mu mateka y’u Rwanda, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu agaragaza ko iyo bavugaga umuturage utari uw’i Gasabo yari umwe ukomoka muri ibyo bihugu 29.

Umusizi Nsanzabera agaragaza ko ibyo bihugu bindi byarimo nk’u Bwanacyambwe, u Buriza, Ndorwa, Gisaka, Nduga, u Bwanamwari n’ibindi.

Uko ibyo bihugu byagendaga byomekwa ku butaka bw’i Gasabo, kugira ngo bibyare u Rwanda, ni na ko ababibagamo bagomba guhabwa ubwenegihugu nk’abandi.

Mu 1312 Umwami Ruganzu I Bwimba ni bwo yatangije intambara mu Gisaka, agamije gutangiza urugamba rwo kwagura u Rwanda, rwamaze imyaka 582 kugeza ku ngomba y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri mu 1894.

Ubwo intambara yari igeze mu 1543 ku ngoma y’Umwami Mutara I Nsoro III Semugeshi, u Rwanda rwari rumaze kwigarurira ibihugu byinshi.

Byarimo nk’u Buriza (Rulindo na Gakenke by’ubu), u Bwanacyambwe (Nyarugenge, Kicukiro, Uburengerazubwa bwa Rwamagana n’Amajyepfo ya Gasabo).

Byarimo kandi Nduga (Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza) u Budaha n’u Bwishaza (Rutsiro na Karongi by’ubu) Rwankeri y’Abarindi (muri Musanze) n’ahandi.

Icyo gihe ni bwo Umwami Mutara I Nsoro III Semugeshi yaciye iteka riruta irindi rivuga uburyo umunyamahanga yahabwaga ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umwami Mutara I Nsoro III Semugeshi yavuze ko umuntu wese unyazwe n’u Rwanda cyangwa wizanye, yagombaga kuba Umunyarwanda ri uko amaze ibisekuruza bine.

Kuko igisekuruza kimwe kiba kigizwe n’imyaka 33, byumvikana ko ubwenegihugu bwahabwaga ukomoka kuri wa munyamahanga wabaga uriho mu myaka irenga 120.

Kugira ngo kandi ubwo bwenegihugu umunyamahanga abubone yabanzaga gushyingirwa Umunyarwandakazi wabaga mu bakobwa bitwaga Imirerwa, barateguwe ndetse barigishijwe ko bagomba gutanga ubwenegihugu ku munyamahanga ushaka kurubamo.

Umusizi Nsanzabera ati “Byabaga bisobanuye ko uwo mugore ari we uzarera abana akabigisha u Rwanda aho kubarerera igihugu cy’amahanga se yakomotsemo.”

Aho ni na ho haturutse umuziro w’uko nta Munyarwanda wagombaga kujya gushaka umugore mu mahanga ariko umugore we agashyingirwa abanyamahanga, ngo abavutse bigishwe u Rwanda ha handi nta mwishywa wagombaga gutera kwa nyirarume.

Uwashyingiwe Umunyarwanda yanagabirwaga inka, uburyo bwahanzwe kugira ngo abantu bakunde u Rwanda, abanyamahanga baze ari benshi.

Iyo uwo munyamahanga yabaga afite abana bakiri bato bajyanwaga mu Itorero, bagahabwa amasomo nk’ubuvuzi gakondo, ubuhinzi, igisirikare, ububoshyi, imiyoborere n’ibindi.

Urwo rugendo ni rwo umunyamahanga yagendaga, imyaka irenga 120 yashira, hakaza iteka ry’i Bwami rimugira Umunyarwanda, ubona uburenganzira bureba umwenegihugu nk’abandi.

Umusizi Nsanzabera akavuga ko “iyo ari yo mpamvu igaragaza uburyo kuba Umunyarwanda bitoroshye. Afite uko yaremwe ndetse n’ingirangingo zimutandukanya n’abandi.”

Umunyamahanga wahabwaga ubwenegihugu bw'u Rwanda yagombaga kumara imyaka irenga 120 abutegereje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .