Ni umwe mu miti yavugutiwe ingaruka zikomeye zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa byayo byatumye abapfakazi n’imfubyi bari barokotse icuraburindi rya Jenoside bongera kubona urumuri, imitima yabo yongera gucya, babona icyizere cy’ejo hazaza.
Abadafite aho kuba barubakiwe, abakeneye kwiga bishyurirwa amashuri ndetse baherekezwa mu buzima bwa buri munsi kugeza na magingo aya.
Icyo gihe nubwo leta nta mikoro yari ifite, muri bike byabonetse yabashakiye ibyo kurya, ibyo kwambara, baravurwa, iyo mirimo iza gukomereza muri FARG ubwo yashingwaga mu Ukuboza 1998.
Hari ibikorwa byinshi byakozwe hagati aho kuva mu 1998 - 2021, binyuze muri iki kigega.

1. Uburezi
Imibare yo muri Nzeri 2021 igaragaza ko kuva mu 1998 FARG yari imaze kurihira abanyeshuri 107.921 mu mashuri yisumbuye n’abanyeshuri 33.349 barangije kwiga kaminuza. Muri icyo gihe abagera ku 4000 bari bacyiga muri kaminuza.
Imibare yerekana ko bari bamaze gutangwaho amafaranga asaga 197.000.000.000 Frw mu ngengo y’imari ya Leta.
2. Ubuvuzi
Mu nshingano za FARG haje kongerwamo ubuvuzi, ku buryo yagombaga kuvuza abantu mu gihugu imbere no hanze yacyo iyo bibaye ngombwa ko hakenerwa ubuvuzi bwisumbuye.
Imibare igaragaza ko abavujwe imbere mu gihugu Leta yari imaze kubatangaho 28.038.000.000 Frw, abavujwe hanze bamaze gutangwaho 3.456.000.000 Frw.

Abagenerwabikorwa kandi bafashwa kubona imiti muri farumasi no mu bitaro, abagiye kuvuzwa hanze bakarihirwa amatike, ibizabatunga ndetse n’ababaherekeje bakabifashwamo na FARG.
3. Inkunga y’ingoboka
Imibare igaragaza ko buri mwaka FARG itanga inkunga y’ingoboka ku bantu bafite intege nkeya, abageze mu zabukuru badashobora gukora bagahabwa 12.500 Frw ku kwezi.
Ni amafaranga nibura atangwa ku bagenerwabikorwa 28.050 ku mwaka; hagatangwa n’inkunga y’ingoboka idasanzwe ihabwa ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bazwi nk’Intwaza bagera ku 1400 ku mwaka.
Abo bose batangwaho amafaranga ava mu ngengo y’imari ya Leta ya buri mwaka agera kuri 31.000.000.000 Frw.

4. Imishinga iciriritse
Imibare igaragaza ko iyi gahunda imaze gutangwaho 10.000.000.000 Frw ku bagenerwabikorwa 54.816.
Muri abo, harimo abagera ku 7510 Frw borojwe muri gahunda ya girinka.
5. Amacumbi
Muri gahunda y’amacumbi, imibare yo mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko hari hamaze kubakwa inzu 29.015 nshya, hanasanwa inzu 4050.
Ibyo byose byatwaye 77.000.000.000 Frw yavuye mu ngengo y’imari ya Leta.
Mu turere tune tw’igihugu hubatswe inzu z’amasaziro (Impinganzima), zicumbikiwemo abasaza n’abakecuru bagizwe incike na jenoside bazwi nk’intwaza.
Ni inzu ziri mu turere tune tw’igihugu ariko zakira ababyeyi baturutse mu gihugu hose.
FARG iheruka gutangaza ko amafaranga yakoze ibi kuva mu mwaka wa 1998-2021 asaga 346.494.000.000 Frw, yavuye mu ngengo y’imari Leta igenera FARG.
Ihwanye na 6% by’amafaranga Leta y’u Rwanda yinjiza ubwayo mu ngengo y’imari isanzwe ya buri mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!