Kigeli V wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961, yatanze mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi, aho yabaga mu Mujyi wa Oakton, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuryango w’Umwami Kigeli V mu Rwanda waherukaga guhuriza ku cyifuzo cy’uko Umugogo we watabarizwa mu Rwanda, ariko ukavuga ko hari n’ibizarebwaho birimo icyo we yisabiye ku itabarizwa rye akiriho, mbere y’uko umwanzuro wa nyuma ufatwa.
Gusa mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, Boniface Benzige, yavuze ko Umwami atazababarizwa mu Rwanda nk’uko yabyifuje akiriho.
Ati “Ubwacu twebwe gutabarizwa mu Rwanda ntituzabikora, n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.”
Benzinge yakomeje agaragaza ko Kigeli V akiriho atigeze yifuza gutabarizwa mu Rwanda.
Ati “Naho ibyifuzo bazana ubu ngubu ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Icyo gitekerezo cyo gutaha ngo tujye kumushyingura mu Rwanda nibwira ko kitariho rwose.”
Yabajijwe niba Kigeli V yarabasobanuriye impamvu atifuza ko umugogo we ujyanwa mu Rwanda, niba hari nk’inyandiko yaba yarasize irimo icyo cyifuzo, asubiza ko Umwami yanze kuza mu Rwanda nk’Umunyarwanda usanzwe binyuranije n’ugushaka kwe.
Ati “Inyandiko irenze ibyo yivugiye mu magambo ni iyihe?’’
Itsinda ryagiye muri Amerika ntiribivugaho rumwe
Kuwa 26 Ukwakira 2016, itsinda ry’abantu icyenda bo mu muryango wa Kigeli V riri kumwe na Pasiteri Mpyisi Ezra wigeze kumubera umugaragu, ryageze muri Amerika rishaka ibiganiro n’abariyo, ngo bahuze ibitekerezo maze atabarizwe mu Rwanda.
Pasiteri Mpyisi yaherukaga kubwira itangazamakuru ko batazi icyo Kigeli V yasize avuze ku itabarizwa rye, aho yari yagize ati “twiteze kujya muri Amerika tukabibaririza ku bari bari kumwe na we.’’
Benzinge yakomeje agaragaza ko atazi niba iri tsinda ryaroherejwe na Leta y’u Rwanda, muri ibyo biganiro ku buryo yazatabarizwa mu Rwanda.
Ati ‘‘Ntabwo ndamenya mu by’ukuri niba baratumwe na Leta cyangwa niba ari ibyo bitumye kuko n’ubushize baje bavuga ko batumwe na Leta kandi bagezeyo barabyihakana ngo baje ku bwabo. N’ubu rero nta kintu kimpamiriza mu by’ukuri niba baje ku bwabo cyangwa niba baje ku butumwa bwa Leta, biteye urujijo.’’
Leta y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko yababajwe n’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa, ariko ivuga ko itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rye, ariko "Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe."
Benzinge yavuze ko mu cyumweru gishize inshuti n’abavandimwe ba Kigeli V babonye umwanya wo kumusezeraho, ndetse kuwa Mbere w’iki cyumweru haba misa muri Kiliziya ya St Athanasius yasengeragamo mu nkengero z’Umujyi wa Washington, DC.
Benzinge aheruka no gutangaza ko ku itabarizwa ry’umwami, aribwo hazatangwazwa uzaragwa ubwami akanayobora umuryango wose w’ibwami nk’uko umuco nyarwanda ubiteganya.

[email protected] & [email protected]
TANGA IGITEKEREZO