Uyu mugabo umaze imyaka ine ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye kwihinduka abantu bari baramugiriye icyizere na mbere y’uko atorwa.
Amasezerano ya Genève yahurije hamwe abataravugaga rumwe n’ubutegetsi ba Kabila, bemeranya ko bakwiriye gushyigikira umukandida umwe, yarenzweho hadaciye kabiri kuko Tshisekedi yayikuyemo hashize amasaha 24.
Nyuma yaho yahuriye i Nairobi na Vital Kamerhe bemeranya ko bagiye gufatanya mu matora, maze Tshisekedi akiyamamaza nka Perezida ariko yatorwa, akazagira Kamerhe Minisitiri w’Intebe.
Ntabwo byigeze bibaho, ahubwo byageze n’aho Kamerhe afungwa none ubu nta kazi afite.
Tshisekedi bivugwa ko ajya kujya ku butegetsi yagiranye amasezerano na Kabila, bombi bemeranya n’uburyo bwo gushinga Guverinoma, gusa byose ntibyageze ku ntego yabyo kuko byarangiye ayikuyemo ndetse akanashyira ingufu nyinshi mu kwigizayo abantu bose bari inkoramutima za Kabila.
Uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya UDPS, Jean Marc Kabund, nawe yagiranye ibibazo na Tshisekedi, birangira arivuyemo mu gihe ariwe wagize uruhare mu itorwa rye.
Usibye abo yagiye yigizayo mu gihe bari inkoramutima ze, Tshisekedi yari afitanye umubano mwiza n’u Rwanda, ubu ntarebana neza narwo kugeza n’aho umunsi ku wundi adahwema kurushinja amabi yose y’igihugu cye.
Umusesenguzi muri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Tite Gatabazi, yavuye imuzi umubano wa Tshisekedi n’abandi bantu bari inkoramutima ze, n’impamvu uyu munsi asigaye afatwa na bamwe nk’umugambanyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!