Byagenze bite nyuma y’inama iheruka guhuza u Rwanda na Uganda i Kigali?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’inama iheruka yabaye hasuzumwa uko haboneka umuti ku mwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda hagendewe ku masezerano byasinyiye i Luanda, hari ibyo u Rwanda rwakoze rushaka uko haboneka ituze, ubuhahirane bugasubukurwa, ariko inzitizi ntizahwemye kwigaragara zitewe n’umuturanyi warwo.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu haba inama ya kabiri igamije gushakira umuti umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ingingo eshatu u Rwanda rwagejeje kuri Uganda nk’izibangamiye umubano w’ibihugu byombi, mu nama yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, harimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.

Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko nyuma ya tariki 16 Nzeri, u Rwanda rwoherereje Uganda urutonde rw’abanyarwanda bari bafungiweyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Byakozwe binyuze mu nyandiko (notes verbales) eshanu zoherejwe nyuma y’inama, ziyongera ku zoherejwe mbere, zose hamwe ziba 35.

U Rwanda rwagaragaje ko nta mutwe n’umwe rwigeze rushyigikira ugamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kandi nta muturage wa Uganda ufungiwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyamara rwagaragarije Uganda ibimenyetso bitandukanye bigaragaza uko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwisuganyiriza muri iki gihugu cy’igituranyi. Iyo irimo FDLR, RNC, RUD Urunana n’indi.

Ubuhamya bw’abari abarwanyi ba FDLR na P5 ishamikiye kuri RNC, bwakomeje gushimangira uburyo Uganda ikomeje gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse bamwe basabye imbabazi imbere y’inkiko nubwo umwanzuro wa nyuma utarafatwa.

Kuva aho inama ya Kigali ibereye, Abanyarwanda 99 nibo bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.

Kuva muri Mutarama 2018, abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.

Nduhungirehe aramutsa Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, mu nama yabereye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .