Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, abayobozi batandukanye bashimangiye ko hakomeje kubaho ukwirara kudasanzwe mu kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hamaze kugaragara ko abantu batangiye kubona ko iki cyorezo kigiye kuneshwa, badohoka ku mabwiriza yo kwirinda nko kwambara udupfukamunwa no guhana intera.
Yakomeje ati “Badohoka ku mabwiriza, nko muri restaurants ugasanga zahindutse utubari, no muri hoteli ugasanga bicaye badahanye intera, kandi bakahamara amasaha menshi.”
Yanavuze ko hari abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bakanakora ingendo bitwaje ibyangombwa by’uko bapimwe COVID-19 bagasanga ari bazima kandi ari ibihimbano, ndetse ngo “hari abagiye bafatwa na polisi bahimbye ibyangombwa ko batanduye, bakagaruka mu gihugu.”
Mu gihe abantu badohotse, ngo bimaze kugaragara ko COVID itica gusa abafite indwara karande cyangwa abakuze gusa, kuko mu bapfuye mu minsi ishize harimo abishwe gusa na COVID, wasuzuma dosiye ugasanga nta kindi kibazo yari afite.
Yakomeje ati “Nyamara turi kuyibona mu mujyi, mu turere dutandukanye, mu mashuri, muri za gereza, abacuruzi, abakozi bo kwa muganga, kandi byose bifite aho bishingiye.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufite uruhare runini mu kurwanya iki cyorezo, nubwo hari n’abayobozi bafatirwa mukurenga ku mabwiriza yo kwirinda.
Yavuze uko ubwo ibikorwa byarushagaho gufungurwa, hajemo “gutsikira, ugasanga ari ku ruhare rw’abayobozi bakavuga ngo ubanza COVID-19 yagiye, n’abaturage bagatangira kwibwira ko bayinesheje.”
Ni mu gihe amashuri yafunguwe, imodoka zitwara abagenzi ziva ku bushobozi bwa 50% bugera kuri 100%, abantu bamwe batangira gukeka ko batsinze icyorezo, nyamara aribwo ibyago byo kwandura biri hejuru.
Yakomeje ati “Uko twagendaga twibwira ko Covid twayirahiye, ni ko nayo yagiye ituzamukana buhoro buhoro.”
Yavuze ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kwigisha abaturage no kubakebura, hakanafatwa ibihano bibaye ngombwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko hari ibikorwa bimwe byakomeje gukora cyane cyane ibitanga ibicuruzwa na serivisi z’ibanze no mu gihe cya guma mu rugo, nyuma n’ibindi bigenda bifungurwa gahoro gahoro, hanubahirizwa ingamba zo kwirinda Corpnavirus.
Ati “Nk’uko bigenda bigaragara hari aho abantu biraye, nko mu kwezi kwa munani muribuka ko mu masoko cyane cyane mu mujyi wa Kigali aribwo ubwandu bwazamute mu masoko.”
“Ahantu hari amaresitora yahindutse utubari, habayemo kudohoka, tukabasaba kubahiriza amabwiriza kuko iyo mu isoko umuntu yanduye bituma isoko ryose rifungwa.”
Yavuze ko abacuruzi bakwiye kureka kwikunda, kuko iyo mu nyubako hari abantu banduye, inyubako yose ifungwa, ibyo bikaba byaratumye no mu gihe cya Guma mu Rugo ubukungu bw’igihugu busubira inyuma ku gipimo cya 12%.
Ati “Ntabwo dushaka ko twakongera kugera ahongaho, ari nayo mpamvu dusaba abantu gufata ingamba, abatubahiriza amabwiriza bafatirwe ibihano.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu gihe kingana n’amezi icyenda Polisi igenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, "nta gihe twigeze tubona abantu badohotse, batubahiriza amabwiriza nk’iki gihe."
Yakomeje ati “Iki gihe birakomeye, nta n’ikindi gihe byigeze bibaho.”
Yavuze ko hakwiye gukazwa ingamba kurusha izisanzwe, zaba izijyanye n’amasaha y’ingendo, abitabira ibikorwa bitandukanye, ndetse abarenga ku mabwiriza bikaba byahagarikwa.
Yavuze ko abantu batubahiriza amabwiriza cyangwa bafite ndi mayeri bashaka gukoresha, bafatirwa ibihano. Ibyo ngo bigaragarira mu bafatwa batambaye udupfukamunwa, abatwambaye nabi, abadahana intera, abarenga saa yine z’ijoro cyangwa abatangira ingendo mbere y’amasaha yemewe.
Yakomeje ati “Hari ndetse n’abarenza imibare yagenwe mu kwitabira ibikorwa nk’ubukwe, ibiriyo, amasoko, abakorera imihango itemewe mu rugo, ibyo byose biragenda bigaragara.”
Yavuze ko hari n’abandi bambara agatambaro neza mu mutwe iyo bagiye kuri moto, ariko ugasanga bambaye nabi agapfukamunwa, bigasa nk’aho inshingano bafite ari ukurinda umusatsi.
Yakomeje ati “Twiteguye gukoresha uburyo bwose mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yatanzwe ndetse n’azaza.”
Yavuze ko abazafatwa bazajya bagirwaho n’ingaruka z’ako kanya, cyane ko hari abantu bajya muri restaurants, ugasanga biteretse imbere amacupa y’inzoga bayashyize muri envelope cyangwa bashyize inzoga mu bikombe by’icyayi, abandi bagataha barenze ku masaha bakanyura “inzira y’ibishokoro”, cyangwa bagatinda gutaha bibwira ko barasanga abapolisi bavuye mu nzira, birengagije ko aho bagorobereje hashobora kuba hari COVID.
Yavuze ko COVID-19 nta Noheli n’Ubunani igira, ku buryo abatekereza ko amabwiriza akwiye koroshywa, ahubwo aribwo akwiye gukazwa.
Minisitiri Ngamije yavuze ko iki atari cyo gihe cyo kujenjekera amabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu gihe hamaze kuboneka icyizere ko mu mezi nk’atatu ari imbere, urukingo rwa COVID-19 rushobora kuboneka.
Yavuze ko nibikomeza gutyo biza kugira ingaruka nyinshi, zirimo ko ibihugu byakomeje gufungurira amarembo abanyarwanda bishobora gufunga imiryango, bikarushaho kubangamira ubucuruzi n’ubukerarugendo mu gihugu.





Amafoto: RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!