Byagenda gute uwari Gitifu wa Nyabimata atsindiye indishyi mu rubanza rwa ‘Sankara’ utagira umutungo?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize Nsabimana Callixte wiyise Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN, yasubiye mu rukiko, mu rubanza rwe haboneka uwaregeye indishyi z’ibyangijwe n’ibikorwa by’umutwe yari abereye umuvugizi.

Urukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza, rwatangiye iburanisha rutinzeho gato nyuma yo kugaragarizwa umwe mu baregeye indishyi z’akababaro yatewe n’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za FLN.

Uyu ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, Nsengiyumva Vincent batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, wagaragaye muri uru rubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Uretse Nsengiyumva, hari abasanga n’abandi baturage b’aho inyeshyamba za FLN zagabye ibitero baregera indishyi ariko ihurizo rigasigara mu kwibaza uko bazazihabwa mu gihe baba bazitsindiye kandi Nsabimana Callixte avuga ko nta mitungo agira.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Nsabimana yavuze ko nta mitungo afite.

Ibi byatumye IGIHE iganira na Me Ndengeyingoma Yvonne, asobanura ko ari Nsengiyumva n’abandi bafite uburenganzira bwo kuregera indishyi ariko mu gihe ntazo Nsabimana afite nta kindi bakora.

Ati “Ari Gitifu [Nsengiyumva] ari n’undi wese washaka kumuregera indishyi yaziregera yazitsindira akazabura aho avana ubwishyu kuko Nsabimana nta mitungo afite yavamo ubwishyu”.

Akomeza avuga ko Nsabimana abuze ubwishyu ‘Ntacyo bamukoraho kubera ko Itegeko Nshinga rivuga ko ntawemerewe gufungwa ngo n’uko atacyemuye ibyo aryozwa mu manza z’imbonezamubano cyangwa z’ubucuruzi’. Indishyi ni imbonezamubano.

Me Ndengeyingoma avuga ko uberewemo umwenda n’uwabuze ubwishyu, iyo urubanza rubaye itegeko arutezaho kashe mpuruza ubundi akajya akomeza gucunga ko hari imutungo yaba yarabonye kugira ngo arangirishe rwa rubanza.

Ati “Mu mategeko mbonezamubano hari ihame rivuga ngo umutungo wa none n’uw’igihe kizaza w’urimo umwenda, ni ingwate rusange y’abo abereyemo umwenda”.

Gusa Me Ndengeyingoma avuga ko niba uwari Gitifu Nsengiyumva yari afite ubwishingizi bwa ‘Omnium’, ari bwo bwamwishyura.

Ubu bwishingizi ni ubwo ufata imodoka yawe yakwangirika bakayigukoreshereza batitaye ku makosa yabaye, niba wayagizemo uruhare cyangwa utayagizemo uruhare.

Ku wa 19 Kamena 2018 ahagana saa tanu z’ijoro, umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Felix wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.

Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.

Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.

Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.

Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombgaa kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.

Nyuma y’ibyo bitero, Nsabimana nk’umuvugizi wa FLN yumvikanye ku maradiyo ya BBC na VOA, n’imbuga nka YouTube yigamba ibyo bitero, avuga ko ari ibya FLN iyobowe na Habimana Hamada.

Imodoka y'uwari Gitifu wa Nyabimata yatwitswe n'inyeshyamba za FLN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza