Mu 2008 hatangizwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, umubare w’abigaga amashuri yisumbuye warazamutse cyane kubera abana babaga babuze amanota make ngo boherezwe mu mashuri bacumbikirwamo bahise bahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri.
Aya mashuri agitangira ntiyakiriwe neza na benshi ariko uko iminsi yagiye yicuma, abana bayizemo batsinda ku kigero cyo hejuru, bagakomereza mu mashami atandukanye. Ubu bamwe bari mu mirimo ya Leta nk’ubuvuzi, uburezi n’ibindi kandi babikora neza.
Imibare igaragaza ko mu mashuri yose yo mu gihugu yigisha abanyeshuri bacumbikirwa, harimo imyanya ibihumbi 17 igenewe abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’icyiciro rusange.
Ku barangije uwa gatandatu w’abanza mwibuka ko bakubwiraga ngo uhitemo ibigo bitatu wifuza kuzajya kwigamo nuramuka utsinze ikizamini cya Leta.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nengimana aherutse kuvuga ko ibizamini bya kera byategurwaga ku buryo umubare w’abanyeshuri batsinda uba ungana n’imyanya iri mu mashuri abandi bagasigara ariko kuri ubu si ko bimeze.
Nk’urugero mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, abakoze ibizamini bya Leta bari 202.021 barimo abakobwa 111.249 bangana na 55,1% n’abahungu 90.772 bangana na 44,9%.
Abatsinze ni 195.463 barimo abakobwa 107.834 n’abahungu 87.629, mu gihe abatsinzwe ari 6492 barimo abakobwa 3375 n’abahungu 3227.
Muri abo barenga ibihumbi 195, abahawe imyanya yo mu bigo bicumbikira abanyeshuri ni ibihumbi 17 bangana na 7,8%, abandi boherejwe kwiga mu mashuri yegereye aho bakomoka.
Muri aba kandi ababarirwa ku mitwe y’intoki ni bo bahawe amashuri basabye. Ishuri rya GS St Aloys Rwamagana ni ryo ryasabwe n’abana benshi, ni ukuvuga abarenga ibihumbi 23 nyamara rifite imyanya 120 gusa.
Lycée Notre-Dame de Cîteaux, Collège Saint André na yo yasabwe n’abarenga ibihumbi 10 nyamara afite imyanya itarenga 100 irindi ntirirenze 159.
Hari umuyobobozi uherutse kuvuga ko usanga ababyeyi n’abana batahawe amashuri basabye babyinubira nyamara nta yandi mahitamo aba ahari.
Ati “N’iyo tubashyizeyo usanga ari igitonyanga mu nyanja ugasanga binuba ngo ni gute tutabonye ishuri, ariko hari amashuri make baba bifuza agasabwa n’abantu benshi hanyuma batayabona bagakeka ko tutayabahaye.”
Internat mu cyiciro rusange zivuyeho byakwangiza iki?
Ababyeyi benshi bumva ko umwana wiga neza ari uwiga mu mashuri biga bacumbikirwa.
Ku ruhande rumwe abari muri aya mashuri bagendera ku murongo w’ishuri kugeza igihe bagiye mu biruhuko, mu gihe abiga bataha bahuza ubuzima bw’ishuri n’ubuzima busanzwe bwo muri sosiyete batuyemo.
Inzego z’uburezi mu Rwanda zihamya ko abatsinda ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange ari abiga mu mashuri bigamo bataha.
Uwaduhaye amakuru ati “Iyo bazamutse bakajya gukora ikizamini cy’Icyiciro rusange, ntabwo ba bandi 7,8% biga mu mashuri babamo ari bo batsinda gusa, hari n’abandi benshi batsinda sinzi ahantu rero biva kumva ko abantu biga bataha batiga neza […] ahubwo abenshi banatsinda ni ababa bize mu mashuri bigamo bataha.”
Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 abakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange bari 143.227, barimo abakobwa 79.933 n’abahungu 63.294, hatsinda 93,8% na ho abatsinzwe ni 8912, barimo abakobwa 6241 bangana na 70%, abahungu bakaba 2671 bangana na 30%.
Ababa mu nzego z’uburezi IGIHE yaganiriye nayo, bahuriza ku kuba gahunda yo gucumbikira abanyeshuri mu cyiciro rusange yazakurwaho “abana bakajya biga kuva mu mashuri abanza kugeza mu wa gatatu bataha kubera ko urebye uko bimeze n’iyi myanya mike mu myaka iri imbere abazaba bayishaka bazagenda baba benshi.”
Mu gihe iki gitekerezo cyajya mu bikorwa, amashuri afite amashami atandukanye yaba abonye indi myanya ibihumbi 17 yiyongera ku myanya ibihumbi 64 iba itegereje abajya mu mwaka wa kane w’amashuri biga babamo.
Binabarwa ko abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu bakwiga mu mashuri yegereye aho batuye, bitandukanye n’uko umwana ashobora kuva ku ishuri ribanza ryo mu Karere ka Burera ku mupaka wa Uganda, akajya kwiga i Nyaruguru kubera ko ari ho bamuhaye umwanya wo kwigamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!