Uwo mwitozo wabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2024, bikaba ari igikorwa gisanzwe kiba buri myaka ibiri aho ibibuga by’indege bisabwa kugaragaza uko biba byiteguye guhangana n’ikibazo gishobora kuhavuka hitabwa ku mutekano w’abagenzi.
Ni imyitozo yakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibibuga by’Indege, Habonimana Charles, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, DGIE, ACP Lynder Nkuranga, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe iby’ Indege za Gisivili, RCAA, Winnie Ngamije, n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya Ibyaha by’Iterabwoba n’iby’Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Peter Karake.
Muri uyu mwitozo ngiro hafashwe urugero rw’abasore babiri bagerageza gutega ibisasu mu kibuga cy’indege ndetse bigakomeretsa bamwe.
Amakuru ahita atangwa ku nzego z’umutekano zigatabara ku gihe, ababikoze bagafatwa ndetse n’abakomeretse bagahabwa ubufasha.
Hakurikiraho ibikorwa bijyanye no kugenzura neza niba nta gisasu baba bateze, hanyuma kigategurwa ibishimangira ko umutekano ku kibuga cy’indege uba urinzwe neza.
Uyu mwitozo wakozwe ari uwo kugaragaza ko hari ubushobozi bwo guhangana n’igitero gishobora kugabwa ku kibuga cy’indege.
Ni inshingano z’ikibuga cy’indege gukora imyitozo ngiro nk’iyo irimo igaragaza uko gihagaze mu gihe cyahura n’ikibazo runaka.
Imyitozo ngiro ikunze gukorwa, ni irebana n’uko byagenda mu gihe haba habayeho igitero, impanuka y’indege, gushimutwa kw’abagenzi ndetse no gukumira ibyorezo runaka.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RAC, Maj. Emmanuel Gacinya, yagaragaje ko uwo mwitozo wagenze neza kandi washimangiye ko biteguye gukomeza gusigasira no gucunga umutekano w’abagenzi ku bibuga by’indege.
Ati “Ukurikije uko mwabibonye, mwabonye ko imbaraga zihari. Ari abakozi bafite ubushake, ubushobozi, ubumenyi n’ibikoresho byihariye mu kazi kacu ka buri munsi bihari.”
Yakomeje agira ati “Nta gikuba cyacitse, nta n’ibyihebe bihari ni umwitozo ngiro kandi biba biteganyijwe mu mategeko kugira ngo duhore twiteguye. Mwabonye ko ibikoresho byabugenewe bihari. Ibi bidufasha kumenya uko duhagaze no kwereka abandi ko duhagaze neza.”
Yagaragaje ko kuwukora biri muri gahunda zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga arebana n’indege za gisivili.
Maj. Gacinya, yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kugira impungenge ku bijyanye n’umutekano by’umwihariko ku bibuga by’indege kandi ko umwitozo ngiro wagenze neza.
Uwo mwitozo ngiro ukorwa mu rwego rwo kubahiriza ibipimo bya 5.1.7 biteganywa n’amasezerano Mpuzamahanga arebana n’indege za Gisivili yashyiriweho umukono i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ingingo ya 29 mu mabwiriza agenga Ikigo Gishinzwe iby’ Indege za Gisivili mu Rwanda.
Wagizwemo uruhare n’inzego zinyuranye zirimo iz’ubuzima, umutekano, izirebana n’ingendo z’indege n’izindi zinyuranye.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!