00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakurikiyeho iki nyuma y’intsinzi ya Paul Kagame?

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 July 2024 saa 03:37
Yasuwe :

Amajwi y’ibanze yatangajwe na Komisiyo y’Amatora, agaragaza neza ko Paul Kagame ari we Abanyarwanda bahisemo kubayobora mu myaka itanu iri imbere, nyuma yo kugira amajwi 99.15%, akanikira Dr. Frank Habineza wagize 0.53% ndetse na Mpayimana Philippe wagize 0.32%.

Ubu haribazwa igikurikiyeho kugeza umunsi wo kurahira kwa Perezida watowe.

Ku ikubitiro, abakandida amajwi y’ibanze yagaragaje ko batsinzwe, bahise batangaza ko bemera ibyavuye mu matora. Nubwo kandi hagira igihinduka bakisubiraho, amategeko yateganyije uko byagenda.

Mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 68, rigaragaza neza ko abakandida batsinzwe baba bafite uburenganzira bwo kuregera urukiko Ikirego kijyanye n’itangwa rya kandidatire n’ikijyanye n’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Havuga ko “Uburenganzira bwo gutanga ikirego kijyanye n’itangwa rya kandidatire cyangwa itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bufitwe na buri Munyarwanda, umukandida, umutwe wa politiki na Komisiyo.”

Ushaka gutanga ikirego abikora mu masaha mirongo ine n’umunani y’akazi akurikira umunsi Perezida wa Komisiyo y’Amatora atangarijeho by’agateganyo ibyavuye mu itora.

Bivuze ko ufite ingingimira, ikirego kigomba gutangwa bitarenze iminsi ibiri uhereye tariki 20 Nyakanga 2024 ubwo hazaba hatangajwe amajwi y’agateganyo. Aya burundu azatangazwa tariki 27 Nyakanga 2024.

Urukiko rw’Ikirenga ni rwo rufite ububasha bwo kwakira icyo kirego, rukagisizuma rukaba rwagifasheho umwanzuro bitarenze iminsi 15 rushyikirijwe icyo kirego.

Urwo rukiko ni rwo rufite ububasha bwo gutegeka ko ikosa ryagaragaye mu gihe cy’itora rikosorwa, gutegeka ko haseswa cyangwa hasubirwamo itora mu gice cy’ahantu cyabayemo ikosa, gusesa cyangwa gutegeka ko itora ryose risubirwamo, rukanategeka ko haba irindi tora hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Iyo Urukiko rw’Ikirenga rusanze ikirego kitujuje ibisabwa, rufata icyemezo cyo kutacyakira rusobanura impamvu rutacyakiriye. Kutakirwa kw’ikirego byemeza ko ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biguma uko byatangajwe.

Ingingo ya 102 y’itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ivuga ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Nyuma yo kurahira, Perezida ashyiraho Minisitiri w’Intebe bitarenze iminsi 15. Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Paul Kagame ubwo yari mu cyumba cy'itora tariki 15 Nyakanga 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .