00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa mu buryo buhuriweho binyuze mu masezerano ya AfCFTA

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 September 2024 saa 02:42
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA), Guverinoma y’u Rwanda yohereje umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri Ghana.

Ibyoherejwe birimo ibilo 400 by’ikawa, ibilo 400 by’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki, byose byongerewe agaciro.

Iyi gahunda yakozwe mu buryo bwo korohereza abafite imishinga mito n’iciriritse itunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kubyaza amasoko mpuzamahanga, bigakorwa bihurije hamwe cyane ko bitashobokaga ku muntu umwe.

Mu bindi bafashwa birimo koroherezwa ku biciro by’ubwikorezi. Nk’ubu RwandAir yemereye abo ba rwiyemezamirimo ko nibazajya bageza kuri toni imwe y’ibicuruzwa bazajya bishyuzwa idolari rimwe ku kilo, bitaba ibyo bakishyuzwa 1,8$.

Ikindi ni uko ibihugu bazajya boherezamo ibyo bicuruzwa binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange, bazajya bakurirwaho amahoro ya gasutamo.

Kugeza ubu abacuruzi bazajya bafashwa na IGIRE Continental Trading Company, ikigo kiri muri bitatu muri Afurika byemerewe gukora ubucuruzi binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, ariko bifasha abacuruzi bato batabasha kubyigereza mu bihugu byo mu mahanga.

Ni ikigo cyahawe gufasha Abanyarwanda cyiyongera ku cyo muri Kenya, Misiri n’ikindi kigiye gutangizwa muri Ghana.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye ari imiryango ifunguwe ku bikorera n’abafite imishinga mito n’iciriritse kugira ngo babyaze umusaruro Isoko Rusange rya Afurika.

Ati “Niba umucuruzi afite litiro 100 z’amavuta, ashobora gusanga n’ikiguzi bisaba ngo zigezwe ku isoko mpuzamahanga kitava mu mafaranga y’ayo mavuta yose bazamuha. Ariko abakora amavuta nibishyira hamwe bakohereza nka toni 1000 z’amavuta bagafatanya ikiguzi cy’ubwikorezi bose bazagera ku isoko mpuzamahanga ndetse bakunguka binisumbuye.”

Yagaragaje ko biri muri gahunda yo gufasha abafite ubucuruzi ku mishinga mito bakagera kuri iryo soko ari benshi, mu guhindura uburyo bwari buhari bw’uko ibigo binini ari byo bibarizwa ku masoko mpuzamahanga, ugasanga n’iby’Abanyarwanda ni bike.

Minisitiri Sebahizi yanatangaje ko bagiye gushyira imbaraga mu kongerera umusaruro agaciro, hagabanywa ibyoherezwa mu mahanga bidatunganyijwe, mu kongera inyungu abacuruzi babona.

Amavuta akomoka kuri avoka yoherejwe muri Ghana yakozwe n’uruganda ruyatunganya ruzwi nka Avo Care Ltd rukorera mu Karere ka Huye. Rufite ubushobozi bwo gutunganya amavuta ari hagati ya litiro 800 na 1200 ku kwezi.

Umuyobozi wa Avo Care Ltd, Niyidukunda Mugeni Euphrosine ati “Gufata inzira ku giti cyawe biragoye kugira ngo ubigezeyo. Bisaba ibintu byinshi nko kumenya isoko ryiza, amafaranga y’ubwikorezi n’ibindi bigoye. Nka njye nitabiriye Youth Connect yabereye muri Ghana 2021, ibicuruzwa byacu birakundwa ariko kubigezayo biratugora. Urumva AFCFTA ni amahirwe akomeye cyane.”

Ibigo bitandatu byihurije hamwe bikohereza ibyo bicuruzwa mu mahanga byatoranyijwe binyuze muri gahunda y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), izwi nka ‘Kungahara Wagura Amasoko’, bijyanye n’uko ibicuruzwa byabyo byari byujuje ibisabwa.

Ku wa 21 Werurwe 2018 mu nama yabereye i Kigali ni bwo hemejwe amasezerano ya gahunda yo gucuruzanya hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro nk’uko biri mu cyerekezo 2063.

AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu itandukanye.

Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

U Rwanda rushaka kubyaza umusaruro iri Soko Rusange cyane na cyane ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu iri imbere, ibyoherezwa mu mahanga na byo bizazamurwa bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kohereza muri Ghana ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n'ubworozi byo mu Rwanda
Ibicuruzwa byoherejwe bifite ibilo 950
Umuyobozi Mukuru wa IGIRE Continental Trading Company, Briggette Harrington yagaragaje ko ikigo ayoboye ari cyo cyatoranyijwe ngo gifashe Abanyarwanda kugeza ibicuruzwa ku Isoko Rusange rya Afurika
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko igihugu kigiye gushyira imbaraga muri gahunda zo kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo inyungu yiyongere
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Keisha Effiom na we yagaragaje uburyo ikigo ayoboye kiri gufasha u Rwanda kubyaza amahirwe Isoko Rusange rya Afurika
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, Claude Bizimana na we yijeje ubufasha mu gufasha ba rwiyemezamirimo kubyaza umusaruro amahirwe ari ku Isoko Rusange rya Afurika

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .