Ni ihuriro rizamara iminsi itatu rihurije hamwe abafite inganda, abacuruza, abagura, abaranguza moto, barebera hamwe uko isoko rihagaze, imbogamizi bahura na zo ndetse n’uburyo bwo gukomeza kongera umusaruro no kwiteza imbere.
Abashoramari bafite inganda zikora Moto ku mugabane wa Afurika, bitabiriye iyi nama baganiriye kandi ku bibazo by’ingutu bikomeje kugaragara mu bakoresha moto yaba abazigurisha, abazitwara n’abazikora.
Ibibazo byagaragajwe n’abitabiriye iyi nama izwi nka AMISF22 [African Motorcycle Industry Summit Forum], birimo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika kandi byiyongera.
Umuyobozi wa Haojin Egypt, Mahmoud Mohamed Mahmoud Amer, yagize ati “Intambara yo muri Ukraine n’u Burusiya yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi bizamuka cyane, ni zimwe mu mbogamizi zikomeje gutuma umusaruro uba muke ndetse n’abaguzi murabizi ko muri iyi minsi ishize bari bake bitewe n’icyorezo cya Covid-19.”
Mahmoud Amer avuga ko uru ruganda rwa Haojin Egypt, ari urwa gatatu mu zikomeye muri icyo gihugu ndetse bafite intego yo kugera ku mwanya wa mbere binyuze mu kongera umusaruro w’ibyo bakora no kwigarurira abakiliya bitewe no gukora moto nziza kandi zigezweho.
Umujyanama ushinzwe ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yavuze ko iyi nama ari amahirwe ku bakora mu bijyanye no gutunganya moto no kuzigeza ku bakiliya by’umwihariko muri Afurika.
Yavuze ko iyi nama ibaye hashize igihe gito uruganda rwa Haojin Motorcycle rutangije ishami ryarwo mu Rwanda.
Ati “Ni intambwe yo kwishimirwa kuba Haojin Motorcycle yazanye ibikorwa byayo mu Rwanda.”
“Moto ni kimwe mu binyabiziga bikoreshwa cyane mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali kandi moto zitwara abagenzi zikomeje gutanga serivisi zihendukiye bose kandi zihuse ku Banyarwanda, zigatanga imirimo kuri benshi by’umwihariko abagabo baba bakora bagahahira abagore, abana n’imiryango yabo.”
Umuyobozi Wungirije n’Ikigo Guangzhou Haojin Motorcycle Co. Ltd, Jerry Zhang, yavuze ko kuba iri huriro ari ubwa mbere ribaye kuva mu 2000, ubwo hashingwaga uruganda rwa Haojin, ari intangiriro yo kugera ku iterambere ry’uru rwego rwo gukora moto no kuzigeza ku bakiliya.
Ati “Igisobanuro cy’iri huriro ntabwo ari ugusesengura no kumenya urwego rwo gukora moto muri Afurika ahubwo ni no kungurana ibitekerezo no guhanahana amakuru ku iterambere ry’uru rwego tujyanisha n’ibihe bigezweho.”
Yakomeje agira ati “Ni n’umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko twakwigobotora imbogamizi zihari zirimo intambara zo hirya no hino mu Isi, ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’Uruganda Guangzhou Haojin Motorcycle Co. Ltd bushimangira ko inama nk’izi zizakomeza kubaho kugira ngo habeho ukugera ku hazaza hasangiwe mu bijyanye no gukora moto zigezweho kandi zihendutse no kuzigeza ku bakiliya.













Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!