00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere nyuma y’imyaka 28, Kaneza yitabiriye igikorwa cyo kwibuka; Ubuhamya bwe bwakoze benshi ku mutima

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 June 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Kaneza Adolphe wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 12 Kamena 2022, nibwo ku nshuro ya mbere yabashije kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamutwaye abavandimwe batanu n’ababyeyi be bombi.

Uyu mugabo ufite abana batanu Jenoside yabaye afite imyaka 15. Ni umwana wa kabiri mu bana barindwi ba Munyurangabo Augustin. Yahunganye n’abavandimwe be n’ababyeyi be bajya kuri Paruwasi ya Hanika mu yahoze ari Komine Gatare.

Tariki 11 Mata Interahamwe zirimo Alphonse wari umusirikare bahimbaga Rasta, Ngoboka Saveur, Hagumuramye Joseph, Hanyurwa Valens, Bahimaya Michel n’izindi zamennye ibirahure zitera grenade mu bari binjijwemo na padiri ababwira ko agiye kubaha isakaramentu rya nyuma.

Mu buhamya bwakoze benshi ku mutima, Kaneza yavuze ko muri uko gutera grenade, imirambo n’inkomere bamuguye hejuru. Interahamwe zinjiyemo zitangira gutema abari bakiri bazima. Amarira no gutaka byari byose. Mu batakaga bahamagara harimo babiri yibuka, n’ubu amajwi yabo yanze kumuva mu mutima.

Kubera ko gutaka no kurira byakomeje, yumvaga ari nk’aho abica batahagaze. Nyuma y’iminsi ibiri nibwo yasohotsemo, imyenda yahindutse nk’urukwi, yahina akaguru cyangwa akaboko bigaturagurika kubera amaraso yari yamumenetseho akamwumiraho.

Yahereye ubwo yihisha, akwepana n’interahamwe zahigaga abatutsi amanywa n’ijoro kugeza mu mpera za Kamena 1994, ubwo yamenyaga ko inkotanyi zageze muri Komine yabo ya Gatare.

Kimwe mu bikomeye byamubayeho mu minsi yamaze akwepana n’abicanyi ni iminsi ibiri yamaze abundabunda yambaye ubusa.

Ya myenda ye yari yarabaye nk’urukwi hari aho yageze ayikuramo yambara ipantalo, ayihambiriza agatabu k’igitenge kubera ko mu nda itamufataga.

Iyi pantalo yaje kumuvamo ari kugundagurana n’umuntu wari umushoreye agiye kumwica. Uwo mwicanyi yafashe ipantalo, Kaneza arekura umushumi, umwicanyi asigarana ipantalo, Kaneza amucika atyo.

Nyuma y’iminsi ibiri nibwo yabashije kugera kwa Cyriaque aho mukuru we Nsengimana Kayitani yigaga ataha.

Ibyamubayeho byamuteye ihungana n’ibikomere abana nabyo. Ibi nibyo byatumaga atabasha kugera ahari kubera igikorwa cyo kwibuka.

Yabwiye IGIHE ati "Iyo nazaga nageraga hariya urwibutso ruri nkumva ikintu kimeze nk’ikibuye kimfashe mu mutima, nkumva ikindi kimfashe inyuma hagati mu bitugu aho amaboko ahurira, nahatiriza nagera mu ntebe nkumva inyama zo mu nda zose wagira ngo bazisutsemo nk’amazi ashyushye.”

“Nkabira icyuya najya kubona nkabona intebe nicayeho yatose kubera icyuya, iyo natindaga singende nahitaga numva ubwonko bwanjye buhindutse ikinya, amaso ntabonye nkumva ibintu bimeze nk’amazi y’ibitoki byamfashe mu maso".

Kaneza ntabwo yajyaga arindira ko umuhango wo kwibuka utangira, aho yumvaga kwihangana byanze yahitaga ahaguruka akitahira.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Jean Paul Harindintwari, yamutumyeho amubwira ko ariwe uzatanga ubuhamya mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu mbuga ya Paruwasi ya Hanika ahiciwe abatusi ibihumbi 15.

Kaneza yasubije ko uretse no gutanga ubuhamya atazanagera aho igikorwa kizabera. Umunsi bamubwiye ko azatanga ubuhamya ntabwo yasinziriye iryo joro, yaraye atekereza ubuzima yanyuzemo muri Jenoside, ari nako anyuzamo agasenga.

Bukeye bwaho nibwo yafashe icyemezo aravuga ati "ubuhamya nzabutanga, nibinaba ngombwa nkarira abazaba bari imbere yanjye ni ababyeyi banjye,ni bakuru banjye, ni abana banjye, ni abayobozi banjye".

Ni uko yafashe icyemezo yemera gutanga ubuhamya.

Ubuhamya yatanze bwakoze ku mutima abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 abatusi biciwe mu Murenge wa Macuba mu yahoze ari komine Gatare barimo Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukabagwiza Edda na Perezida w’Umuryango Ibuka ku rwego igihugu Nkuranga Egide.

Nkuranga yashimye ubuhamya bwa Kaneza avuga ko bumwibukije igitabo "Left to tell" cya Iribagiza Immaculée.

Aha umuyobozi wa Ibuka yagaragaza ko ubuhamya bwa Kaneza uwabwandika bwavamo igitabo, gisobanura inzira abatutsi banyuzemo muri Jenoside.

Edda Mukabagwiza yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko ari umwanya wo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, nubwo rimwe na rimwe umuntu abura amagambo abivugamo kubera ubugome ndengakamere yakoranywe.

Yijeje Akarere ka Nyamasheke ko nk’intumwa za rubanda bazakomeza gukora ubuvugizi hakaboneka ingengo y’imari yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, n’iyo gukemura ibibazo bikibangamiye abarokotse Jenoside.

Mu Karere ka Nyamasheke, habarurwa Abatutsi 166 629 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Baruhukiye mu nzibutso 16 zigiye guhuzwa hagasigara inzibutso eshanu zirimo urwa Shangi, urwa Gashirabwoba, urwa Rwamatamu n’urwa Nyamasheke.

Kaneza Adolphe nyuma yo gutanga ubuhamya yumvise aruhutse
Edda Mukabagwiza na Meya Mukamasabo Appolonie bacana urumuri rw'icyizere
Edda Mukabagwiza yatanze ubuhamya bugaruka ku byiza byo kwibuka
Ubuhamya bwa Kaneza Adolphe bwubatse imitima y'abitabiriye umuhango wo kunamira ku nshuro ya 28 abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Hanika ruri mu mbuga ya ParuwasiGatolika ya Hanika
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Hanika, nirwo rushyinguyemo ababyeyi n'abavandimwe ba Kaneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .