Amb. Ngoga yatanze izo mpapuro ku wa 30 Mutarama 2025. Azajya areberera inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu gikora ku Nyanja y’Abahinde ariko afite icyicaro muri Kenya.
Amb. Ngoga na Perezida Hassan Sheikh Mohamud bagiranye ibiganiro bitandukanye, bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi, n’uko habyazwa umusaruro amahirwe ari hagati ya Somalia n’u Rwanda.
Nubwo nta ambasade u Rwanda rwari rufite muri Somalia, ibihugu byombi byari bifitanye amasezerano atandukanye y’imikoranire.
Aheruka ni ayo muri Kamena 2024, aho Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi mu bikorwa bitandukanye by’umutekano.
Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye ndetse n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia Gen. Sulub Ahmed Firin, bibera ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Hari kandi kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n’ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!