00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere, Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko Umuyobozi wawo Rubingisa Pudence agiye kuganira n’abaturage bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter aho bazajya bamubaza ibibazo na we agahita abasubiza mu buryo bw’ako kanya [live].

Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z’amanywa kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Ibi biganiro bizibanda ku butaka n’uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y’Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali azagirana n’abaturage iragira “Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.’’

Hazaganirwa ku bijyanye n’imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y’Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

Iyi gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko ‘watangije gahunda nziza’.

Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

Yakomeje ati “Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.’’

Ikiganiro cyateguwe n’Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Gahunda y'ikiganiro hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye
Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .