Mu mwaka wa 2018 nibwo ICK yatangije amasomo y’uburezi arimo icyiciro cy’abahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘Diploma’ n’abahabwa iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nyuma yo gutozwa kwigisha Icyongereza n’Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili, Ubumenyi bw’Isi n’Amateka.
Uretse abarangije mu burezi, izi mpamyabumenyi kandi zashyikirijwe n’abandi barangije mu mashami atandukanye arimo Itangazamakuru n’Inozabubanyi, Ibaruramari n’Icungamutungo, Iterambere ry’Icyaro no kubungabunga Ibidukikije n’andi.
Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa ICK, yavuze ko ari mu bahoze bifuza ko ICK yatanga amasomo y’uburezi.
Ati “ICK yatangiye njye ntahari ariko mu myumvire yanjye numvaga ko hatagomba kuburamo uburezi n’ubuvuzi ariko bwo ntiburaza icyo gihe nibuza izaba igeze kuri 80% ni hazamo n’amasomo y’iyobokamana igere 100%.”
“ICK rero nikomeze itere imbere nicyo numva nyifuriza kandi nkishimira icyerekezo ifata n’isura y’uburezi itanga. Abarangije mu burezi nababonye ni abarezi koko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimye umusanzu ukomeye Diyosezi ya Kabgayi yagize mu burezi mu nzego zitandukanye.
Ati “Twishimiye gusangira ibi byishimo by’uyu musaruro ntagereranywa w’abana basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, turabishimira cyane by’umwihariko Diyoseze ya Kabgayi itarahwemye kugaragaza ubudashyikirwa mu mibereho itandukanye y’umuturage ariko bigeze mu burezi biba agashya. Turabashimiye uruhare rukomeye n’umusanzu mukomeje gutanga no gukomeza kureberera u Rwanda.”
Ku ruhande rw’abasoje amasomo bashimiye ICK ku bumenyi n’uburere bw’indashyikirwa yabahaye ndetse bayizeza ko bagiye kubibyaza umusaruro.
Murwanashyaka Donat warangije mu ishami ry’uburezi, yashimye cyane uburezi bahawe bushingiye ku ndangagaciro zihamye.
Ati “Abanyeshuri twarangije turashimira kandi tuzakomeza kuratira abandi umwihariko wa kaminuza yacu kuko ubumenyi twahawe bufite umwihariko, cyane bwibanze ku byigishwa ahandi ariko hakiyongeraho amasomo yihariye akora ku buzima bwa muntu kandi twatojwe indangagaciro za kimuntu.”
“Turashimira ubuyobozi bwa ICK mu byimazeyo uburyo bwatekereje guteza imbere ireme ry’uburezi bagafungura ishami ry’uburezi.”
ICK imaze imyaka 20 itanga amasomo mu by’Itangazamakuru n’Inozabubanyi, Ibaruramari n’Icungamutungo, Iterambere ry’Icyaro no kubungabunga Ibidukikije n’uburezi.










Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!