Bwa mbere abagera kuri 20 bishyuye umwenda babereyemo leta ku bushake

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yatangaje ko mu mezi atatu ya mbere ya 2019 abantu bagera kuri 20 bijyanye kwerekana ko bamaze kwishyura imyenda bari babereyemo Leta kugira ngo bakurwe ku rutonde rwa ba bihemu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabaga Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, PAC.

Imyenda Leta iberewemo isaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’ubushinjacyaha kuva mu 2013 kugera mu 2017, rwari rumaze kugaruza imitungo ifite agaciro k’asaga miliyari 3,7 Frw y’abari babereyemo Leta imyenda babitegetswe n’inkiko.

Minisitiri Busingye yavuze ko ingamba nshya bashyizeho zo gukomanyiriza umuntu ufitiye umwenda Leta agakumirwa muri serivisi zitandukanye zatangiye kubyara umusaruro.

Yagize ati “Uyu mwaka kuva watangira twabonye abantu 20 bizanye kuvuga ngo nishyuye dore nari nzanye inyemezabwishyu. Nibwo bwa mbere mu myaka yose turangije. Turatekereza ko ari twe twari twarasinziriye, iyo tuba twarakangutse kera ntabwo yajyaga kuba indwara ndende.”

Busingye nubwo atatangaje umubare w’amafaranga abo bantu bishyuye, yavuze ko bamaze gukorana amasezerano y’ubufatanye n’inzego zitandukanye zitanga serivisi, ku buryo iyo ufite icyo ugiye gusaba utarishyura ideni ufitiye Leta iyo serivisi utayihabwa.

Ibigo byamaze kugirana imikoranire na Minisiteri y’ubutabera harimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Ikigo cy’Ubutaka, Ikigo gikurikirana amakuru ku nguzanyo (CRB), Ikigo gishinzwe gutanga indangamuntu, Polisi, Urwego rw’abinjira n’abasohoka, amabanki n’abandi.

Busingye avuga ko iyo baza gukoresha ubundi buryo bwo kwishyuza byashoboraga kubahenda ariko ubu ngo abantu nibo bibwiriza.

Ati “Byajyaga kuduhenda gukurikirana umuntu ufite ibihumbi 300 uri Rusizi cyangwa Nyagatare, ukoherezayo abakozi babiri bazagutwara ibihumbi 400 bagiye gukurikirana ibihumbi 300. Dusanga n’iyo yaba ari ubucuruzi bitaba bisobanutse, igisobanutse ari ukubaka uburyo bwiza.”

Abantu bagera kuri 500 nibo bagaragara ku rutonde rw’ababereyemo Leta umwenda bagomba kwishyura.

Minisitiri Busingye yavuze ko hari abantu bagera kuri 20 bibwirije kwishyura Leta nta gahato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza