Busingye yavuze kuri Col Simba, umucurabwenge wa Jenoside uri mu bahawe ubutabera bucagase

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Mata 2019 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yakomoje ku myitwarire y’ubutabera mpuzamahanga ku gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bamwe mu bari ku isonga mu bwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bidegembya mu mahanga.

Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 21 Mata 2019 ubwo yari i Murambi mu Karere ka Nyamagabe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 294 yabonetse.

Yavuze ko abari ku isonga mu bwicanyi bwakorewe ku Gikongoro barimo Bucyibaruta Laurent wari Perefe, Col Simba Aloys na Captaine Sebuhura Faustin batahawe ubutabera bwuzuye.

Yagize ati “Twababajwe cyane no kuba Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, rwarafunguye Col Simba atarangije igihano cy’imyaka mike (25) yari yarakatiwe.”

Col. Simba warekuwe yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Yari afungiye muri Bénin.

Mu 2016 yandikiye urukiko asaba kurekurwa bitewe n’uko yarangije 2/3 by’igihano cye.

U Rwanda n’imiryango y’abarokotse Jenoside bamaganye ubwo busabe, bavuga ko bizabangamira abarokotse kandi bihabanye n’ubutabera mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko hakozwe ibishoboka byose ngo Simba adafungurwa ariko Meron wari ukuriye UNMICT arinangira, amufungura mu ntangiriro za Mutarama 2019.

Ati “Twavuganye n’abarokokeye i Murambi, tugira inyandiko mvugo zabo no kuri Paruwasi ya Kaduha, tuvugana n’ubushinjacyaha bw’urwo rukiko, n’abaganga b’inzobere bavura indwara z’ihungabana no mu mutwe kandi bose bakurikiranye izo manza; bagaragaje ko Col Simba atari umuntu wo gufungurwa atararangiza igihano cye. Na cyo twakekaga ko ari gito ukurikije ibyaha ndengakamere yakoze dore ko tutarumva abyicuza.”

“Ariko nk’uko mubizi hari Umucamanza witwa Théodor Meron, yamurekuye asigaje iminsi ibiri gusa ngo we ubwe manda ye irangire; ngira ngo bari babimutumye.”

Umunyamerika Théodor Meron w’imyaka 88 yasimbuwe na Carmel Agius ufite imyaka 73 ukomoka muri Malta.

Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda ruzakorana na Agius kugira ngo ibyemezo bifungura abari ku isonga muri Jenoside byitonderwe kandi byirindwe.

Col Simba Aloys yarekuwe mu ibanga n'Umucamanza Théodor Meron mbere yo gusoza manda ye ku buyobozi bwa UNMICT

Dosiye ya Bucyibaruta Laurent mu butabera

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

Dosiye ya Bucyibaruta na we ushinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro iri gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa nyuma yaho UNMICT ifashe icyemezo cyo kuyoherezayo.

Ati “Murabizi ko dosiye ye iri mu butabera bw’u Bufaransa (…) n’ubwo itihuse nk’uko tubyifuza ubu twabonye ko ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwayisoje bukaba bwarasanze hari ibimenyesto bikomeye bigaragaza ko Bucyibaruta afite uruhare muri Jenoside ku buryo yashyikirizwa inkiko.”

Yavuze ko n’ubwo Bucyibaruta yajuririye icyo cyemezo hategerejwe umwanzuro uzafatwa n’urukiko kandi hari icyizere ko azaburanishwa.

Minisitiri Busingye yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga ku zindi dosiye z’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu mahanga.

Yavuze kandi ko hazakomeza no kwitabwa ku gukurikirana ibyaha byakozwe ubwo abasirikare b’Abafaransa bari bari i Murambi mu Karere ka Nyamagabe muri ‘Opération Turquoise’ ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaje ari umusozo w’urwango n’ingengabitekerezo byabibwe mu Banyarwanda kuva mu 1959.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaje isoza mu by’ukuri izindi za Jenoside zari zaragiye ziba mu bihe bitandukanye. Musanzwe mumenyereye uburyo abanyepolitiki babi tuvuga nka Gitera, Kayibanda n’abandi bakoresheje imvugo z’urwango bagamije kwangisha Abatutsi ku Bahutu.”

Yavuze ko abo banyepolitiki batangiye gukwiza ayo magambo mabi nyuma y’ivuka ry’amashyaka ya politiki yavomye urwango mu ibaruwa yo ku wa 11 Gashyantare 1959 yanditswe na Musenyeri Perraudin wabaye Arkiyepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Muri iyo baruwa hari aho yanditse ngo “Muri uru Rwanda rwacu ibidutanya n’ibitera ubusumbane mu mibereho biterwa ahanini n’itandukaniro riri hagati y’amoko kubera ko ubukungu bwose buri ku ruhande rumwe n’ubutegetsi bwa politiki n’ubw’ubucamanza ku rundi ruhande. Biherereye mu by’ukuri ku buryo bukabije hagati y’abantu bakomoka mu bwoko bumwe.”

Dr Bizimana yanakomoje ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubwo umubano w’ibihugu byombi ugomba kugenda neza ntihabeho guheranwa n’amateka, u Rwanda ruzakomeza guharanira ko ubutabera bubaho ku bagize uruhare muri Jenoside.

I Murambi hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 294 yavanywe mu Rwibutso rwa Gasaka
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko abakoze Jenoside bakihishahisha bagezwa imbere y'ubutabera
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiye izindi jenoside n'ubwicanyi bwabakorewe kuva mu 1959
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'Ibintu muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu; Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnston na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Gasana Emmanuel bitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Murambi muri Gikongoro
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza