Busingye yahishuye uko Perezida Kagame yamuhagurukije mu nama akamusaba gukurikirana abaryi ba ruswa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yashimangiye ko umuntu wese, hatitawe ku mwanya akoramo cyangwa se uwo ariwe, uzafatirwa mu byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, azakurikiranwa n’amategeko.

Hashize iminsi inzego z’ubutabera ziri gukora iperereza ku bantu batandukanye bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa leta.

Barimo nka Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa byahombeje leta agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, narwo ruri gukora iperereza kuri Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete, ku byaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi iheruka kubera ku cyicaro cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Perezida Kagame yikije kuri iyi ngingo, asaba Minisitiri Busingye gukurikirana byihariye abantu bose bakoresha nabi umutungo wa leta.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Busingye yagarutse ku buryo muri iyo nama Perezida Kagame yamuhagurukije akamusaba mu buryo bwihariye, ko akwiriye kwita kuri iki kibazo nk’ushinzwe urwego rw’ubutabera.

Ati “Iriya nama ni imwe muri nyinshi FPR yateguye ndetse by’umwihariko ku kibazo cyo kubazwa inshingano. Iriya ni iheruka ariko nakubwiza ukuri ko atari iya nyuma.”

Yavuze ko nta kintu gikwiye gutungurana mu byo FPR isaba abanyamuryango bayo, kuko ari umuryango ufitiwe icyizere n’abanyarwanda, bityo icyo cyizere ugomba kugikoresha neza kugira ngo kidatakara, ariyo mpamvu kubazwa inshingano bishyirwa imbere.

Minisitiri Busingye yavuze ko iyo umuntu ari umuyobozi ashobora guhura n’ibishuko bituma arenga ku nshingano ze, ariko aba akwiriye gukora ibishoboka byose akabyirinda, kuko iyo bitabaye gutyo arabibazwa.

Ati “Niba njye nka Minisitiri w’Ubutabera hari ibimenyetso bigaragaza neza ko nagize uruhare mu bikorwa bitemewe, ko nashatse kwiba leta, ko natanze amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko nakoresheje nabi ububasha mpabwa, ikintu mukwiye kwitega kunyandikaho ni uko nitabye RIB, cyangwa se ko nitabye ubushinjacyaha cyangwa se ko nitabye urukiko cyangwa se ko nageze i Mageragere. Mugiye kubona ibi bintu biba.”

Yavuze ko nta kintu gitunguranye kuko amategeko ahari kandi asobanutse, bityo ko nta kuyarengaho. Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko muzabona.”

Yakomeje agira ati “Muri iriya nama ya FPR, havuzwe amazina, abantu barahagurukijwe hanyuma Chairman arabaza ati ’kuki mwakoze ibi na biriya [...] buriya ni bwo buryo bwacu bwo gusasa inzobe. Byabaye kenshi kandi bizakomeza.”

“Narahagurukijwe nanjye”

Minisitiri Busingye yavuze ko muri iyo nama yahagurukijwe na Perezida Kagame, akamusaba gukurikirana ibyo bibazo.

Ati “Yego narahagurukijwe. Ndi Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta. Perezida yashakaga ko menya neza ko iki ari ikibazo. Haguruka wemere ko iki ari ikibazo kuko kandi si ikibazo cya FPR ahubwo ni ikibazo ku banyarwanda. Icya kabiri, iyo dufite ibibazo nk’ibi nihe tujya, tujya mu butabera. Ati ’rero wowe Minisitiri wanjye w’ubutabera, ngusabye ko ugomba gukurikirana ko izi dosiye zitaweho neza ku rwego rw’iperereza, ku rwego rw’ubushinjacyaha.”

“Ukurikirane neza ko ibimenyetso bikusanyijwe, ukurikirane neza ko nta muco wo kudahana ubayeho, ukurikirane ko inzego zose z’ubutabera zikora neza.”

Busingye yavuze nyuma y’iriya nama, ari gukora byinshi kurusha ibyari bisanzwe ku buryo nta muntu utazakurikiranwa, ku buryo umutungo w’igihugu ugomba gucungwa neza kurusha uko byari biri.

Yakomeje agira ati “Muri uko guhagurutswa, nabwiwe ko ngombwa gukora akazi kanjye cyangwa se nkaba naniwe kugakora. Kandi narabyumvise nemera kubikora, kandi n’ibi biri mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza nahawe na Perezida wanjye.”

Minisitiri Busingye yavuze ko kimwe mu byo abanyarwanda bakwiriye gutegereza ku nkiko, ari uko nta muntu bitewe n’uwo ariwe ukwiriye guhabwa amahirwe aruta ay’undi, kandi ko ibimenyetso aribyo bishingirwaho mu kugera ku myanzuro.

Ati “Naba ndi ifi nini, naba ndi ifi nto, nta na hamwe ikwiye kuba yashingirwaho ku mwanzuro uri bumfatirwe. Ni bwo butabera.”

Yavuze ko iyo bibayeho ko umwanzuro ufatwa bigendanye n’uwo umuntu ari we, “tuba twananiwe”, kandi mu gihe bibaye, guhera mu nzego z’ubucamanza habaho igenzura ku buryo hafatwa ingamba kugira ngo bitazongera, n’uwabikoze akabibazwa.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashimangiye ko nta muntu n'umwe utazakurikiranwa n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .