Busingye yagaragarije Perezida Kagame ko hari abafashe nabi igihano ku batwara basinze

Yanditswe na Habimana James
Kuya 8 Ugushyingo 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yagaragarije Perezida Paul Kagame ko gahunda ijyanye no guhana abatwara ibinyabiziga basinze yasobanuwe nabi nyamara byose umuntu yabikora nubwo atemerewe kubihuza.

Busingye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2019, ubwo Perezida Paul Kagame, yafunguraga Ihuriro ry’Abavoka baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, ryabaye ku nshuro ya 24.

Iri ni ihuriro rijuje abavoka ibihumbi 19 baturuka mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.

Minisitiri Busingye yashimiye uruhare rugirwa n’abavoka mu karere mu iterambere ry’ibihugu, aboneraho kubabwira ko u Rwanda ari igihugu cyiza bityo bakomeza kugisura bakishimira ibyiza birimo.

Busingye aha niho yagarutse ku bantu bamwe batangiye gusobanura nabi gahunda yashyizweho yo guhana bamwe batwara ibinyabiziga basinze, avuga ko hari ababisobanura uko bitari.

Yagize ati “Nyakubahwa, hari umuntu wasobanuye nabi gahunda ijyanye no gutwara ndetse no kunywa mu Rwanda, batekereje ko ari ibintu bitemewe, ariko nabasobanuriye ko ushobora kunywa kandi wanatwara, ariko ko utabikora byose.”

Ati “Mbivuze kubera ko nzi ko ari ku wa gatanu, gutwara ibinyabiziga ni umwuga wishyura, kunywa nabyo ni igikorwa cyo gutanga amafaranga, byose rero turabyubaha ariko ugomba kureba uko utabikora byose mu gihe kimwe.”

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, acibwa amande y’ibihumbi 150 Frw, Polisi ikaba inemerewe n’amategeko kuba yamufunga by’agateganyo mu gihe akorwaho iperereza ku gikorwa gihungabanya umutekano yafatiwemo.

Polisi ivuga ko izi ngeso mbi zikomeje kwiyongera zikaba zinabangamiye umutekano w’igihugu n’impanuka ziba mu buryo budasanzwe.

Ibi byanatumye na Perezida Paul Kagame ubwo yari imbere y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bitabiriye inama ya biro politiki y’uwo muryango tariki 14 Nzeri 2019, avuga ko ibi ari ibintu bimaze gukabya ku buryo hakwiriye imbaraga zirenze izisanzwe.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo impanuka zidashobora gucika burundu, ariko hari uburyo bwo kuzigabanya kuko ubuzima bw’Umunyarwanda umwe bugiye ari igihombo gikomeye.

-  Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yasabye abavoka bo muri EAC kujya basaba za Leta kudatsikamira abaturage

Minisitiri Busingye yavuze ko abantu bamwe batangiye gufata nabi gahunda yo guhana abatwara ibinyabiziga basinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza