Busingye na Nduhungirehe mu mpaka n’abashinja abakobwa bambara ubusa kwikururira ababafata ku ngufu

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yanenze igitekerezo cyo kuba gufata ku ngufu byaba nk’igisubizo ku muntu igihe yambaye ubusa ku bushake, nk’uko bikomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambanga.

Mu minsi ishize nibwo Isimbi Noelline wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda uyu mwaka ariko ntarenge ijonjora, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza yambaye ubusa, bamwe barabinenga abandi bakavuga ko nta cyo bitwaye.

Byakuruye impaka aho bamwe badatinya kuvuga ko kwiyambika ubusa bishobora gutuma bamwe bafatwa ku ngufu ariko abandi bakamagana iyi myumvire. Mu bitekerezo byagendaga bitangwa kuri Twitter, abandi bahuriza ku kuvuga ko kuba umuntu yakwambara ibintu bigufi, ntawe biha uburenganzira kuba yamufata ku ngufu.

Mu bitekerezo byatanzwe, Ingabire Immaculée yagize ati “Navuze ko nzi ko abambara ubusa ku karubanda ari abasazi. N’ubu ni ko mbizi. Navuze ko kwanika imibiri ku gasozi, ntibazatangare bitumye n’abandi bayivogera bakanabafata ku ngufu.”

Byusa Aline we yanditse ko asanga umuntu wafashe undi ku ngufu yamwambaye ubusa imbere, byafatwa nko kwirengera.

Ati “Njye mbona kuba wafata ku ngufu umuntu wiriwe akwambariye ubusa imbere yawe, mbaye ndi umucamanza nabyita kwirengera (legitime defense ) ahubwo ngahana nyiri kwiyambika ubusa kuko wenda intego yamuteye kwambara ubusa yagirango agucumuze kuko azi imbaraga nke zawe.”

Jephthah Uwayo ugaragaza ko ari umunyamategeko, we yagize ati “Buriya dukwiriye no kumenya impamvu icyaha cyakozwe mbere yo kujya ku wagikoze. Kubera iki? Byatewe n’iki? Byari bigamije iki? Bimufitiye nyungu ki... guhana nibyo ariko tugoma kubanza gusesengura.”

Merard Mpabwanamaguru we ati “Uko byagenda kose, bigaragara nabi ndetse ni ubushotoranyi kugaragara mu ruhame umuntu atambaye cyangwa yambaye ibitamukwira. Rwose, uwo byajagura akamufata ku ngufu, umucamanza aba akwiye kumwumva ko nawe yashotowe.”

Gusa ibi byamaganwe na bamwe mu bayobozi, aho Minisitiri Busingye wavuze ko atemeranya n’abashakira impamvu yo gufatwa ku ngufu ku byo umukobwa yambaye.

Ati “Uko wakwambara utikwije kose, imyenda migufi waba wambaye yose, cyangwa indi mico yose ntabwo yagera aho iguha uburenganzira bwo gufata ku ngufu, gufata ku ngufu ntabwo byemewe, ni ibyo kwitondera, birahungabanya, ni ukutagira umutima, ubugwari ndetse bikaba icyaha.”

Naho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, we yagize ati “Imyitwarire mibi n’andi makosa ayo ari yo yose yaba akozwe mu ruhame n’abakobwa ntabwo bishobora guha uburenganzira abagabo bwo kubafata ku ngufu cyangwa se ngo bibabere inyoroshyacyaha.”

Nyuma y’ibyakozwe na Isimbi Noelline, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Espérance Nyirasafari yabwiye IGIHE ko bitari bikwiye umwari w’i Rwanda.

Ati “Abambara ubusa nk’uriya ngira ngo hari amategeko ahana ibintu by’urukozasoni, we yakagombye kuba abihanirwa. Nta n’ubwo yambaye, ni ubusa buri buri ngira ngo nka RIB cyangwa Polisi y’Igihugu yakabaye imufata.”

Yavuze ko ntawe yabuza gutira imico yo mu mahanga ariko na none bakwiriye kujya bashungura bakareba ibikwiriye akaba aribyo bakora.

Minisitiri Busingye na Nduhungirehe ntibumva uburyo abantu bahuza kwiyambika ubusa no gufatwa ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza