00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi:Bumijwe no kubona umuhanzi Ngabo Léonce mu myigaragambyo yamagana u Rwanda

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 16 February 2016 saa 05:01
Yasuwe :

Izina Léonce Ngabo ukiryumva rishobora kudahita rigira icyo rikubwira, ariko uyu ni umuhanzi w’ikirangirire mu Burundi, inganzo ye yarenze imipaka y’iki gihugu irambukiranya yigarurira imitima ya benshi barimo n’Abanyarwanda.

Indirimbo ‘Simoni Yananiye’ yaririmbanye na Aaron Nitunga yagacishijeho cyane mu Rwanda no mu Burundi mu myaka yashize, uyu mugabo usanzwe yubashywe cyane nk’umuhanzi, kuri ubu birasa naho yiteye icyasha.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Abarundi amagana bazindukiye mu mihanda n’imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura mu myigaragambyo ifitanye isano n’ibimaze iminsi bivugwa birebana no gushinja u Rwanda kuba hari aho ruhuriye n’imvururu zimaze iminsi zica ibintu muri iki gihugu; Ngabo Léonce ni umwe mu bagaragaye basa n’abayiyoboye.

Abafana batandukanye b’uyu mugabo w’imyaka 65 ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda ko kubona umuntu wamamaye bitari mu ndirimbo gusa dore ko ari n’umwanditsi ndetse akanutanganya film aho yamenyekanye cyane ku yitwa ‘Gito’ yasohotse mu 1992 igahabwa ibihembo mpuzamahanga birimo n’icy’iserukiramuco rya Cannes mu Bufaransa, agaragara mu bikorwa byo kwamagana ikindi gihugu afitemo abakunzi batari bacye nk’ikimenyetso kigaragaza ko ashyigikiye leta ikomeje gushinjwa kwicwa abaturage bayo umusubirizo.

Nk’umuntu ukunzwe kandi wubashywe, uzi ububi bw’intambara dore ko yigeze no kuba impunzi imyaka itari mike bitewe n’intambara y’abasivili yatangiye mu 1993 mu Burundi, ngo ntiyari akwiye kugira uruhande abogamiraho, ahubwo yari akwiye gukoresha izina n’ububasha afite mu gushakisha icyagarura amahoro.

N’iki cyihishe inyuma yo kwitabira iyo myigaragambyo kwe?

Benshi bibajije uburyo umuhanzi wakunzwe nka Ngabo umaze imyaka isaga 43 ari ku ibere ry’abafana b’ibihangano bye yasaza ngo yanduranyije cyane ku bwo guhitamo kugaragaza aho abogamiye mu gihe abafana be bari mu bashyigikiye leta y’u Burundi n’abatayishyigikiye, nta gushidikanya ko kwijandika muri politiki ya CNDD FDD aza kubikuramo imbwa yiruka.

Aba bakunzi be bavuga ko amaco y’inda ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumye agaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’ishyaka CNDD-FDD mu rwego rwo kwirinda ko iserukiramuco rya Cinema mu Burundi (FESTICAB), yatangije mu 2009 ryabura umuterankunga w’ibanze. Ubusanzwe FESTICAB iterwa inkunga ahanini na leta.

Aba bakunzi be cyane ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza niba adatangiye gusobanya n’ibyo yigeze kubwira ikinyamakuru Jeune Afrique ko nyuma yo gukina muri Film ‘Un Dimanche à Kigali’ na ‘J’ai Serré la Main du Diable’ zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yiyemeje gutahuka kugira ngo arebe icyo yafasha igihugu cye mu kugarura amahoro.

Nk’umuhanzi ufite ijwi ryumvwa na benshi yaba abarundi, abanyarwanda ndetse no hirya no hino ku isi, ngo yagakwiye kubanza gushishoza maze imbaraga ze akazikoresha yumvikanisha abahanganye aho gushyigikira bamwe agatera umugongo abandi.

Ibikorwa bya Léonce Ngabo byumije bamwe mu bakunzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .