Ikinyamakuru SOS Burundi cyatangaje ko amakuru ava mu nzego z’umutekano yagihamirije ko abakiriwe mu Burundi barimo Gen Ntawunguka Pacifique alias Omega uyobora FDLR/FOCA na Lt Gen Habimana alias Hamada wiyomoye kuri FLN.
Abandi ni Brig Gen Hakizimana Antoine alias Jeva uyobora FLN na Col Hategekimana Honoré alias Théophile na we wo muri uyu mutwe witwaje intwaro ufite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira no mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Bivugwa ko Gen Omega na bagenzi be binjiye mu Burundi banyuze ku mupaka w’iki gihugu baturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barinzwe n’abasirikare b’u Burundi kandi ngo na bo bari bambaye impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu.
Inama bagiranye zabereye muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke na Kabarore mu ntara ya Kayanza, tariki ya 29 n’iya 30 Kanama ndetse n’iya 3 Nzeri 2024, kandi ngo mu bazitabiriye harimo abofisiye mu ngabo z’u Burundi bakorera mu majyaruguru y’uburengeruba bwabwo n’abaturutse ku cyicaro gikuru.
Uwatanze amakuru yagize ati “Izi nama zabereye muri Hôtel Green Village Iwacu ya Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca Alias Ndakugarika iri muri Bukinanyana, ari na ho avuka, muri Hotel Mwarangabo ya Col Jérôme Ntibibogora na Kabarore.”
Kimwe mu byari bigambiriwe muri izi nama, nk’uko amakuru abivuga, ni ukongerera FLN akanyabagabo mu birindiro byayo biherereye mu ishyamba rya Kibira no kongeramo abarwanyi ba FDLR.
Ikindi cyari uguhuza FLN yacitsemo ibice, kugira ngo Gen Hamada ukekwaho gukorana na Gen Aloys Nzabampema uyobora umutwe witwaje intwaro wa FNL urwanya Leta y’u Burundi, yongere akorane na Gen Jeva.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Kamena 2024 yemeza ko Leta y’u Burundi yifatanya n’umutwe wa FLN mu bikorwa byo kurwanya RED Tabara mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo byatangiye mu ntangiriro za 2023.
Izi mpuguke zagaragaje ko kuva mu mpera za 2023, Ingabo z’u Burundi zatangiye gutoza abarwanyi ba FLN kugira ngo bazifashe kurwanya umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ingabo z’u Burundi zisanzwe zifatanya na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro mu kurwanya M23, hashingiwe ku masezerano Leta y’u Burundi yagiranye n’iya RDC muri Kanama 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!