Burundi: Abakandida batandatu bazatorwamo usimbura Pierre Nkurunziza bemejwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Burundi yemeje kandidatire z’abantu batandatu bitegura guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe ku wa 20 Gicurasi uyu mwaka.

Ni amatora azakorwa hashakishwa usimbura Perezida Pierre Nkurunziza urimo gusoza manda ya gatatu, uheruka gutangaza ko ataziyamamariza indi manda nyuma y’uko itorwa rye ryakuruye imyigaragambyo mu mwaka wa 2015.

Komisiyo y’amatora mu Burundi yari yakiriye kandidatire icumi, ariko muri izo hemejwe esheshatu gusa. Kwakira kandidatire byatangiye ku wa 25 Gashyantare birangira ku wa 5 Werurwe, zitangwa n’abantu icumi.

Muri kandidatire zemejwe harimo iya General Évariste Ndayishimiye uhagarariye ishyaka CNDD FDD rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa wa CNL na Gaston Sindimwo wo mu ishyaka Uprona, usanzwe ari na Visi Perezida w’u Burundi.

Hari kandi umukandida wigenga Francis Rohero na mugenzi we Dieudonné Nahimana n’umukandida Léonce Ngendakumana w’ishyaka Sahwanya Frodebu.

Muri kandidatire zitujuje ibisabwa harimo iya Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi mu nzibacyuho, watanzwe nk’umukandida w’ihuriro Kira Burundi, dosiye ya Jaques Bigirimana (FNL), Anicet Niyonkuru (CDP) n’iya Valentin Kavakure (FPN).

Perezida wa Komisiyo y'amatora y'u Burundi Dr Pierre Claver Kazihise ubwo yatangazaga ibyavuye mu isesengura kuri kandidatire zatanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .