Ni iduka ricuruza imyenda y’amoko atandukanye hakiganzamo iy’abageni.
Ian Boutique imaze imyaka irenga 16 mu mirimo, yamamaye cyane mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, aho yari umuterankunga mu bijyanye n’imyambarire.
Ni ikigo cyatangijwe na Eric Birasa nyuma kiza kubyara ikigo Ian Garments Manufacturing gikora imyambaro.
Birasa yatangiriye ku myenda isanzwe, nyuma aza kwimukira ku y’abageni cyane ko hari imyenda yabonaga mu mahanga ariko mu Rwanda itahaba.
Yiyemeje kujya yinjiza mu gihugu imyambaro igezweho ngo n’Abanyarwanda baberwe ku rwego mpuzamahanga.
Birasa ati “Hari imyenda twabonaga mu mahanga itaba mu Rwanda. Ni bwo haje igitekerezo cyo gukodesha imyenda, iyo itarabaga mu Rwanda tukayidoda Abanyarwanda bakayambara bidasabye ko bayitumiza mu mahanga. Twahisemo kuyikodesha uyikeneye akayibona ku giciro cyigonderwa.”
Kuko imyenda yabo yakomeje gukundwa n’ibyamamare, bageze aho bajya kurangura imyenda mu bihugu bizwiho kuba byarateye imbere mu by’imyambarire, nka Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, mu Butaliyani, mu Bushinwa, Turikiya n’ahandi.
Uko gutera imbere kwatumye muri Ian Boutique badukana igitekerezo cyo gukorera ya myenda batumizaga mu mahanga mu Rwanda, biba n’uburyo butaziguye bwo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.
Birasa ati “Twumviye Perezida Kagame uhora atwereka ko ibyakorwa mu mahanga no mu Rwanda byashoboka. Twatekereje kubyikorera dushinga iki kigo mudusanzemo cya Ian Garments Manufacturing. Ni ho dukorera imyenda Ian Boutique ikodesha. Ni ukwigira tukareka gukoresha iby’abandi.”
Iterambere rya Birasa ryabaye amahirwe akomeye ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange ku bijyanye no gutanga akazi.
Birasa wari wenyine agitangira ubu bucuruzi mu 2008, ubu afite abakozi barenga 20 bose bafite akazi ndetse batunze imiryango yabo.
Isoko ryaragutse, Ian Boutique yambika n’abanyamahanga, aho umuntu uba i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uteganya ubukwe, yiyemeza kurenga ibilometero ibihumbi 13 kugira ngo yambike abo baserukana umwambaro wakorewe mu Giporoso kwa Birasa.
Ati “Twambika abantu bo muri Amerika, u Burayi n’ahandi. Niba umuntu ashobora gutekereza umwenda agatekereza wowe ni ikintu cy’ingenzi. Twavuye kure ndetse turacyakomeje. Ubu tugura ibitambaro mu mahanga tukikorera imyenda. Dutumiza ibintu byinshi cyane.”
Ku mwaka ashobora kwambika abantu 200 bakoze ubukwe kandi akabambikana n’amatsinda yabo, kuva ku mugeni kugeza ku bakoze mu kwakira abashyitsi.
Birasa ni umwe mu bashimira byimazeyo gahunda ya Made in Rwanda kuko yatinyuye benshi bagombaga guhora basiragira mu mahanga mu kurangura kandi ibyo bajya gushaka no mu Rwanda babihakorera.
Ati “Iyo hataba Politike ya Made in Rwanda ubu mba ngisiragira muri ibyo bihugu. Byaradutinyuye turikorera mbere twumvaga bitashoboka."
Ku bijyanye n’intekerezo z’uko uwikorera ari ufite akayabo k’amafaranga, Birasa agaragaza ko iyo ari imyumvire ishaje, itagomba kuranga ab’iki gihe Isi ikataje mu iterambere.
Ati “Hari inshuti yanjye yatangiriye kuri 4000 Frw yaguzemo ipantalo i Nyabugogo, ayicuruza 8000 Frw asubirayo arangura ebyiri. Ubu igeze kure kuko yohereza ibicuruzwa mu Bushinwa. Ubu uwaguha miliyoni 100 Frw ngo utangire ubucuruzi wamenya ukora iki? Icya mbere ni igitekerezo, ibyo ushaka gukora hanyuma amafaranga akaza nyuma.”
Uyu mushoramari agaragaza ko imwe mu mishinga migari afite, harimo uwo gukora imyenda y’abageni myinshi, akava ku kwambika Abanyarwanda ahubwo akavuna amaguru n’abahora berekeje amaso za Guangzhou mu Bushinwa n’ahandi.
Ati “Byose birashoboka. Niba naratangiriye kuri meterokare imwe nkaba ngeze ku bigo bibiri n’ibindi bizaza. Mpora mbwira abantu ko byose bishoboka kuko niba hari uwageze ku bintu runaka nawe wabigeraho.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!