Ibi bihembo byatanzwe ku wa 19 Werurwe 2021 binyuze mu irushanwa rya ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator) rishishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu ryahaye umwihariko imishinga igamije gufasha ingimbi n’abangavu ndetse n’urubyiruko rufite ubumuga, kubona amakuru n’ubufasha ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
iAccelerator yatangiye mu mpera za 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus. Ku ikubitiro muri iri rushanwa hiyandikishije abagera kuri 690, batoranywamo 40 baje kuvamo 10, mbere y’uko hatangazwa bane batsinze, banahabwa ibihumbi 10$ kuri buri wose yo kuyishyira mu bikorwa.
Imishinga yahembwe yatoranyijwe hashingiwe ku mwihariko, uburambe n’ubushobozi bwayo n’uko izabyara inyungu, ikagirira benshi akamaro.
– Incamake ku mishinga yatsinze muri iAccelerator
– URUJENI: Ni umushinga wa Umubyeyi Aimée Laetitia ugamije kuganiriza ababyeyi no guhugura urubyiruko cyane cyane abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
– MENYA WIRINDE: Ni umushinga wa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste uzakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo urwa Youtube, mu gufasha urubyiruko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.
– UBUMUNTU ORGANIZATION: Ni umushinga wa Uwineza Marie Odile na Mugeniwayesu Charline, ugamije kongera ubushobozi mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abagore, hibandwa ku bakobwa batewe inda bakiri bato.
– MIZERO CARE ORGANIZATION: Ni umushinga wa Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan, witezweho kuzoroshya itangwa rya serivisi n’amakuru ku buzima bwo mu mutwe, binyuze mu buvuzi bw’ubujyanama no gukora ubukangurambaga ku kamaro k’umuryango n’inshuti mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.
Yakomeje ati “Turebye mu myaka 20 ishize, tukanatekereza ku ntego z’ahazaza h’umuryango, tuzakomeza kugira uruhare mu kubakira urubyiruko ubushobozi. Iyi gahunda yagize uruhare mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere badasize sosiyete baturukamo.’’
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, na we yikije by’umwihariko ku kamaro kari ku kubyaza umusaruro imbaraga z’urubyiruko.
Yakomeje ati “Twiyemeze gutangira gukora, ntituzi uko ejo hazaba hameze; dukorere hamwe kuko tugomba kwitegura neza duhereye uyu munsi.’’
iAccelerator yatangijwe mu 2016; imishinga ine ya mbere izahabwa inkunga ya $10,000 yo kuyishyira mu bikorwa no guhugura ba nyirayo ku kuyinoza.
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko ’iAccelerator’ ari ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko no kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.
Yagize ati "Tubitezeho byinshi bayobozi bakiri bato, birimo kuzuza inshingano zanyu no gukomeza guteza imbere ibikorwa by’iterambere, binyuze mu kwihugura, gukora udushya ndetse no kwihangana."
Ibihembo bya iAccelerator byatanzwe nyuma y’Ihuriro ry’Urubyiruko “YouthForumSeries” ryahawe insanganyamatsiko igira iti "COVID19: Ibihe bigoranye, gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngamba nshya".
Muri iri huriro hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku bihe bya COVID-19 ku Rwanda, ubuhamya bw’abayirwaye ndetse n’imibereho y’abafite ubumuga butandukanye muri icyo gihe.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagarutse ku masomo icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga.
Ati "Covid-19 yabaye ikibazo gikomeye ku Isi hose ariko twanakuyemo ibisubizo bikomeye nk’igihugu nk’u Rwanda rudafite amikoro akomeye. Iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi.’’
Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga, yavuze ko we na bagenzi be bahuye n’imbogamizi ku kubona amakuru y’ingenzi.
Yasabye ko hakwiye gutangwa umwihariko kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.
Yakomeje ati “Hakwiye kujyaho gahunda yihariye yo guhugura abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ikindi ni ugutera inkunga imiryango y’abafite ubumuga.’’
iAccelerator itegurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Muri uyu mwaka ryahuriranye n’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze wita ku bikorwa birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya Malaria n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!