00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri gihugu kigize Umuhora wa Ruguru kigiye gushyirwamo ibiro bihoraho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 February 2025 saa 08:23
Yasuwe :

Ibihugu bine bigize Umuhora wa Ruguru birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo biteganya gishinga ibiro bihoraho muri buri gihugu, mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibyo bihugu bihuriyeho kugira ngo ryihute idategereje ko hakorwa izindi nama.

Iyo ngingo ni imwe mu zaganiriweho ndetse zemezwa n’inama y’iminsi ibiri yateraniye i Kigali kuva ku wa 20-21 Gashyantare 2025.

Ni inama y’itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa ubufatanye mu bya Gisirikare (Mutual Defense Pact) riba rikuriwe na ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu binyamuryango n’abandi bayobozi mu bya gisirikare.

Ubwo bufatanye buteganya ko mu gihe kimwe mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru cyaterwa n’umwanzi ibindi bihugu binyamuryango byagitabara.

Uretse ibyo Umuhora wa Ruguru unafite imishinga itandukanye y’ubufatanye harimo ijyanye no koroshya ubwikorezi, ubukererugendo, umutekano n’indi itandukanye.

Muri iyo nama hemejwe ko hagiye gushyirwaho ibiro bihoraho muri buri gihugu bizajya bikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.

Ubusanzwe mu buri gihugu kigize Umuhora wa Ruguru habagamo abashinzwe gukurikirana ibyemeranyijwe ariko bakorera muri za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Maj. Gen.(Rtd) Robert Rusoke yashimangiye ko gushyiraho ibiro byaba ari inyungu ikomeye cyane ku bihugu binyamuryango.

Ati “Gushinga ibiro [...] bizoroshya kumenya aho tugeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yemejwe kandi tunasuzuma uburyo ibyasabwe bikurikizwa. Ibyo biro kandi bizaba ahantu hahuriweho ho kubika inyandiko z’ingenzi, imyanzuro n’ibindi.”

Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ujyanye no kwemerera umunyamuryango mushya mu bufatanye mu bya gisirikare no gushyiraho ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza bizakorwa n’abaminisitiri bireba mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’uwo muhora itaha.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yibukije abari bitabiriye iyo nama ko umutekano mu Karere ari ingingo isaba ubufatanye kandi ko iki ari igihe cyiza cyo kubikora.

Yagize ati “Nta gihe cyiza cyo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano nk’iki nk’iki. Ibibazo by’umutekano dufite uyu munsi birakomeye ndetse bireba impande nyinshi kandi nta gihugu gishobora kubikemura cyonyine. Ubufatanye no kongeramo imbaraga ni byo byatuma twese twizera ko mu Karere kacu hari umutekano.”

Beatrice Askul Moe ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Iterambere ry’Akarere muri Kenya we yashimangiye ko hakenewe kongera ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye mu bya gisirikare bwemeranyijwe.

Ati “Ndasaba ibihugu binyamuryango byose gushyira ingufu zihagije mu gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego z’ubufatanye mu bya gisirikare twiyemeje. Gushyira mu bikorwa imishinga duhuriyeho mu bya gisirikare no gusangira ubumenyi ni byo rufunguzo ruzadufasha guhangana n’ibihungabanya umutekano byaduka kandi twizere umutekano hagamijwe iterambere ry’igihe kirekire”.

Ingingo zose zemeranyijweho muri iyo nama zizemezwa bwa nyuma n’inama y’abakuru b’ibihugu izaterana mu gihe kiri imbere noneho zitangire gushyirwa mu bikorwa.

Ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru byibumbiye hamwe mu 2013 hagamijwe ubufatanye mu ngeri zinyuranye.

Buri gihugu kiba gifite ikingi zihariye kigomba gushyira mu bikorwa ku buryo ibihugu binyamuryango byose byungukira muri uko gufatanya.

Mu nkingi u Rwanda rushinzwe gushyira mu bikorwa ku isonga harimo ubufatanye mu bya gisirikare, korohereza ikoranabuhanga n’itumanaho no korohereza ingendo zo mu kirere n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byo mu bihugu binyamuryango kuri za gasutamo.

Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yavuze ko kubungabunga umutekano mu Karere bisaba ubufatanye bw'ibihugu binyamuryango
Ibyashyizweho umukono muri iyi nama yahuje abo mu Muryango w'Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru bizemezwa bwa nyuma n'abakuru b'ibihugu binyamuryango
Buri gihugu kigize Umuhora wa Ruguru cyohereza itsinda ry'abagihagarariye mu nama ihuza uwo muryango
Beatrice Askul Moe (ibumoso) yasabye ibihugu binyamuryango kongera ingufu mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho
Ibihugu bine bigize Umuhora wa Ruguru birimo u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo bagerutse guteranira i Kigali higwa ku mishinga itandukanye y'uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .