Burera: Umugore w’imyaka 44 yafatanywe amafaranga ibihumbi 300 y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, mu murenge wa Kagogo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Werurwe yafashe umugore w’imyaka 44 afite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 319,000.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), Alexis Rugigana avuga ko uyu mugore yafatiwe mu mudugudu wa Kabashotsi, akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Kagogo biturutse ku makuru yatangiwe igihe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bahamagaye Polisi bayimenyesha ko uyu mugore afite amafaranga y’amiganano kandi ko ashobora kuba hari abantu agiye kuyaha bityo akaba yakwirakwizwa henshi.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko abapolisi bakimara guhabwa ayo amakuru bahise bihutira kujya aho uwo mugore yari ari mu gace ka Kidaho abonye abo bapolisi ari kuri moto yahise ategeka umumotari wari umuhetse ngo yihute.

Ati: “Yari ahetswe n’umumotari afite agakapu karimo ayo mafaranga, abonye abapolisi abwira umumotari ngo yihute ahita ajya guhisha ako gakapu ahita agaruka n’amaguru ahura n’abo bapolisi ariko ntiyari azi ko ubwo yahishaga ako gakapu bamurebaga.”

Abapolisi bamubajije aho ashyize agakapu yari afite avuga ko nta gakapu yari afite bakomeje kumuhata ibibazo banamusubiza inyuma aho yari aturutse bamwereka aho yahishe ako gakapu kuzuyemo amafaranga y’amiganano.

Yahise yemera ko ako gakapu ari ake, barebyemo basangamo ibihumbi 319,000 agizwe n’inoti 2 z’ibihumbi bibiri izindi zose zari inoti z’ibihumbi Bitanu (5,000Rwf) kandi zihuje nimero. Uyu mugore ntagaragaza neza aho yakuye ayo mafaranga n’uko ayakora usibye kuvuga ko ari ayo yahawe n’Imana nyuma yo gusenga ayisaba amafaranga.

CIP Rugigana yashimiye uruhare rw’abaturage bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano batanga amakuru y’abakora ibyaha.

Yagize ati “Ibi nibyo kwishimira no gushishikariza buri wese kuko umutekano utareba ba runaka gusa ahubwo ari ubufatanye bwa buri muntu. Aya mafaranga atesha agaciro ifaranga ry’igihugu kandi agasubiza inyuma ubukungu bwacyo, niyo mpamvu kuyarwanya no gutanga amakuru ku bayacyekwaho ari uruhare rwa buri wese kuko ntawe atagiraho ingaruka.”

Uyu mugore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi i Cyanika, mu gihe iperereza rigikomeje.

Ingingo ya 269 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .