Ni ubuhamya bw’abahinzi bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’ibirayi, CAMS, ubwo kuri uyu wa Kane Rotary Club yabamurikiraga ikigega cyo guhunikamo imbuto y’ibirayi mu Kagari ka Kabyiniro.
Gifite ubushobozi bwo guhunika imbuto ingana na toni 50. Cyuzuye gitwaye miliyoni 11Frw.
Gufasha aba bahinzi b’ibirayi ni igikorwa Rotary Club imazemo igihe, kuko guhera mu 2010 imaze kuhubaka ibigega bitandatu mu murenge wa Cyanika. Buri Kagari kahaw ikigega gifite ubushobozi bwo guhunika imbuto y’ibirayi ingana na toni 50.
Umuyobozi wa CAMS, Niyonteze Charles avuga ko batarabona aho bahunika imbuto bazishyiraga mu nzu bararamo rimwe na rimwe zikangirika, ku buryo hari ubwo bajyaga kuzigura muri Uganda nabwo bakabonayo izitujuje ubuziranenge.
Yakomehe agira ati “Twahoraga mu bibazo byo guhingira mu gihombo ariko kuva twabona iki kigega, duhinga imbuto zujuje ubuziranenge, tukeza byinshi tugasagurira n’amasoko. Ni ukuri Rotary Club yaduteye inkunga yari ikenewe."
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriyemo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Mouyokani Jérémie, avuga ko bajya gushyiraho ibi bigega byari bigamije gukura abahinzi mu bukene bakibumbira no mu makoperative.
Yagize ati "Igitekerezo cyo kubaka ibigega byo guhunikamo imbuto z’ibirayi twagitangiye tugamije gukura abahinzi mu bukene tukabafasha no gukorera hamwe, kugira ngo ibi bikorwa bikomeze gutera imbere binatange umusaruro mwiza.”
“Bisaba ko Rotary ikomeza gukorana neza namwe tunakorera mu makoperative, ntabwo birangiriye aha haracyari byinshi bikenewe dukomeza gukora kandi bishya, ni yo ntego ya Rotary Club, nizeye ko bizagerwaho nidufatanya."
Umwe mu banyamuryango ba Rotary Club Kigali ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Rotary Club mu Rwanda, Rwayitare Ildephonse, avuga ko mu bikorwa bakora ari ukwita ku bantu bakeneye inkunga bibaganisha ku iterambere.
Yakomeje agira ati "Twaje gusanga amakoperative akorera aha mu Cyanika nka hamwe mu hera ibirayi byinshi kandi bakeneye kubinyanyagiza mu gihugu, niko kubafasha kubona ibigega byo guhunikamo imbuto ku buryo bahinga imbuto nziza bakeza byinshi. Ubu ntibagihunika mu mazu bararamo."
Usibye kuba Rotary Club ifasha abahinzi kwikura mu bukene, inakora n’ibindi bikorwa byinshi mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi, ibidukikije, amahoro n’ibindi.
Imaze imyaka 55 ikorera mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO