00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Baracyari ku kigero cya 43% mu kugeza amazi meza ku baturage

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 11:31
Yasuwe :

Uterere rw’Igihugu uko ari 30 turi gukora ibishoboka byose mu kwesa umuhigo ujyanye n’intego ya Leta y’u Rwanda w’uko mu 2024 buri muturage azaba yaregerejwe amazi meza, gusa Akarere ka Burera karacyari kuri 43% muri iyi gahunda.

Uku gusigara inyuma kwa Burera bivugwa ko biterwa nuko nta masoko ahagije aka Karere gafite bituma amazi akomeje kuba ingorabahizi.

Mu kugerageza kureba niba mu gihe cy’Umwaka n’igice gisigaye ngo igihe kigere amazi yabonetse, mu Karere ka Burera haratekerezwa uburyo butandukanye bwo guha amazi abaturage burimo gusana imiyoboro yashaje ndetse n’undi wenda kuzura wa Nyamicucu.

Harimo kandi kubyaza umusaruro isoko ya Mutobo nk’igisubizo cyakemura iki kibazo n’ubwo nayo imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA igaragaza ko uko iminsi ihita amazi itanga agenda agabanuka.

Nko mu gihembwe cya mbere cya 2021, aya masoko yari yatanze meterokibe 1119103, mu 2022 atanga meterokibe 988544 mu gihe mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka amazi atangwa n’iyi soko yageze kuri meterokibe 847994.

Muri Nyakanga 2022 mu ruzinduko Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Ubukungu n’Iterambere Hon Nkusi Juvenal yagiriye muri aka Karere, yabagiriye inama y’uko bashaka uburyo batunganya amazi yo mu Kiyaga cya Burera na cyane ko ari menshi yahaza abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyiligira Marie Chantal yabwiye IGIHE ko hari inyigo bari gukora ku bufatanye na WASAC na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku buryo mu 2024 hazagera abaturage bafite amazi ahagije.

Ati “Turi gushakisha amasoko twakuramo amazi hamwe n’imishinga dufitanye n’abafatanyabikorwa tuzaba twarageze ku kigero cyiza.”

Ku bijyanye n’iyi gahunda y’Uko Ikiyaga cya Burera cyabyazwa umusaruro, amazi yacyo agatunganywa agahabwa abaturage, Uwanyirigira yavuze ko ibyo byose bikiri mu nyigo.

Ati “Iyo tuvuze ko hari gukorwa inyigo abantu baba bari kubisesengura kandi biri gukorwa n’inzobere ntabwo rero twatangaza amakuru akiri mu nyigo ndetse ataratangazwa.”

Ikibazo cy’ubuke bw’amazi muri Burera kigaragarira mu mirenge itandukanye nka Butaro, Kagogo ndetse na Nemba, aho abaturage bakura amazi kure ndetse nayo akaba adahagije kuko haba hari imirongo miremire, ibi biba mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko byibuze mu byaro abantu badakwiye gukura amazi mu ntera irenga metero 500 na metero 200 mu bice by’imijyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .