Burera: Bafashwe bagiye guha umupolisi ruswa ngo bagomboze magendu yafashwe ikuwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga, ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama yafashe abantu batatu aribo Habinshuti Elysé w’imyaka 25, Nzirorera Celestin w’imyaka 34 na Uzabakiriho Daniel w’imyaka 30, bakekwaho kugerageza guha umupolisi ruswa ya 100,000 Frw, ngo abahe ibicuruzwa byabo bya magendu byari byafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko abapolisi bari mu kazi, babona bariya bagabo bafite ibicuruzwa bya magendu babikuye muri gihugu cya Uganda.

Bikanze abapolisi, bya bicuruzwa babikubita hasi bariruka nyuma baza kumenya ko abapolisi babifashe bakabijyana kuri sitasiyo ya Gahunga, batangira gushaka nomero ya telefoni y’umwe mu bapolisi bahakorera, baramuhamagara bamubwira ko bamuha ruswa akabasubiza magendu yabo.

CIP Rugigana yagize ati “Baramuhamagaye bamubwira ko bamuha ruswa ingana na 100,000 Frw ndetse ko babanza gukoresha inyemezabwishyu igaragaza ko ibyo bicuruzwa bari babiguze bitari magendu. Uwo mupolisi yarabemereye ariko ahita yihutira kubimenyesha abayobozi be.”

CIP Rugigana avuga ko abo bagabo bazanye ayo mafaranga n’iyo nyemezabwishyu bahita bafatwa, ndetse n’iyo nyemezabwishyu bikekwa ko aribo bayikoreye.

CIP Rugigana yibukije abaturage ko ruswa ari umwanzi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange, abasaba gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego kuyirwanya.

Yagize ati “Ruswa yaba uyitanze cyangwa uyakiriye imugiraho ingaruka ndetse ikanagera no ku muryango nyarwanda kuko serivisi itangirwa ubuntu bisaba ko umuntu ayihabwa atanze ikiguzi, ibyo bikadindiza iterambere. Ikindi kandi ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko, uyifatiwemo arafatwa agafungwa.”

Yasabye kandi abaturage kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu kuko nabyo bigira uruhare runini mu kudindiza ubukungu bw’igihugu ndetse bikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Habinshuti Elysé na bagenzi be bose bakomoka mu karere ka Burera bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gahunga ngo bakurikiranwe ku bayaha bacyekwaho.

Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .